AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abaturage bahawe akazi muri VUP mu Karere ka Huye baravuga ko byabahinduriye ubuzima

Yanditswe May, 04 2021 13:52 PM | 59,868 Views



Abaturage bahawe akazi muri gahunda ya  VUP mu Karere ka Huye mu Murenge wa Gishamvu, bavuze ko byahinduye ubuzima bwabo, aho ndetse bamwe muri bo bagenda bazamuka mu byiciro by'ubudehe barimo, bitewe n'iterambere bamaze kugeraho mu miryango yabo.

Aha mu Murenge wa Gishamvu abahabwa akazi muri VUP, akenshi usanga bakora imihanda no gutunganya  amaterasi yikora mu misozi ihanamye.

Kugeza ubu bamaze gutunganya  hegitari zisaga 30,  ibi bikaba byaragabanyije ikibazo cy'isuri yatwaraga imyaka yabo n'imirima.

 Aba bakora mu mirimo ya VUP ku munsi bahembwa amafaranga 1200, bakaba bakora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa, bakabona umwanya wo kujya gukora mu ngo zabo.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishamvu, Nkubana Vianney avuga ko mu mirimo ya VUP bafite abaturage bagera kuri 527, ibi  ngo bikaba bigenda bifasha mu kuzamura imibereho y'abaturage bo muri uyu Murenge. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize