AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage bagera ku bihumbi 300 muri Kigali bagiye gukingirwa Covid19 mu kwezi n'igice

Yanditswe Aug, 03 2021 14:56 PM | 36,118 Views



Ministeri y'Ubuzima yatangaje ko igikorwa cyo gukingira abaturage Covid19 cyatangiye mu mujyi wa Kigali, kizatuma hakingirwa  abaturage bagera ku bihumbi 300 mu gihe cy'ukwezi n'igice, barimo abantu bafite hejuru y'imyaka 40 y'amavuko n'abagore batwite n’abonsa. 

Kuri Site ya Camp Kigali kuri uyu wa mbere, abaturage bagera ku bihumbi 3700 barimo abakora mu bigo, inzego zinyuranye n'abakora muri za pharmacie ni bo bahawe urukingo rwa 1 rwa Covid 19.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo ababyeyi batwite n'abonsa, batari bemerewe gukingirwa mu byiciro byabanje ubwo bagenzi babo bakingirwaga.

Musabyimana Liberata umwe mu bakingiwe yagize ati ‘‘Mfite inda y'amezi 7, twari dufite ubwoba kuko covid iri kugera ku bantu batwite ikabazahaza cyane kandi mu minsi ishize ntitwari twemerewe gukingirwa. Kuba ubushakashatsi bwaragaragaje ko natwe twakingirwa, twabyishimiye kuko  twibazaga uko byagenda turamutse twanduye, urukingo rutuma tugira ubudahangarwa.’’

Umubyeyi Clarisse na we wakingiwe yagize ati ‘‘Igikorwa cyo gukingirwa nkakiriye neza, mbere bari bavuze ko abatwite n'ababyeyi bonsa batagomba gukingirwa, tukumva dufite impungenge ko dushobora kwandura. Turakomeza ingamba zo kwirinda  twambara agapfukamunwa, dushyiramo intera, gukaraba intoki no kwirinda ingendo zitateganijwe.’’

Abaturage muri rusange bavuga ko bashima uburyo Leta ibafasha kubona inkingo zifasha kurengera ubuzima bwabo, ku buntu.

Uretse abakingiwe kuri uyu wa mbere, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange Dr.Tarcisse Mpunga avuga ko ku munsi hazajya hakingirwa abaturage ibihumbi 10, naho mu kwezi n’igice hakazakingirwa abarenga ibihumbi 300.

‘‘Dufite igikorwa kigari cyo gukingira abantu benshi muri Kigali cyane cyane abari mu myaka 40 kuzamura, abagore batwite kuva ku byumweru 12, abonsa n' abandi bakora indi mirimo ifite aho ihuriye n'iterambere. Inkingo zifite akamaro gakomeye cyane kuko iyi virus ni nshya, uyirwaye bifata igihe kugira ngo umubiri ukore abasirikare bo kuyirwanya, abafite intege nke ikabazahaza cyangwa ikabica. Urukingo rufasha mu gukora abasirikari barwanya virus, umuntu agahangana nayo bimworoheye.’’

Dr. Mpunga avuga kandi ko kuri iyi nshuro, abagore batwite n'abonsa bazahabwa inkingo nyuma yuko bigaragaye ko ntacyo zahungabanya ku buzima bwabo.

‘‘Dutangira gukingira abagore batwite ntago twabakingiraga kuko inkingo zitari zagakorewe ubushakashatsi, ngo bigaragaze ubuziranenge bwazo ku bagore batwite. Kuri ubu ubushakashatsi bwagaragaje ko inkingo ntacyo zitwara abagore batwite n' abonsa. Mu bantu dupfusha ubu, abenshi mubona mu bakiri bato, ni abagore batwite n'ababyaye vuba, turagira ngo tubakingire hakiri kare, bibarinde kuzahazwa n' iyi ndwara. Urukingo rumuha abasirikari n'ubudahangarwa kuko ubudahangarwa bwabo buba bwagabanutse bitewe no gukenera intungamubiri nyinshi mu kwitunga no gutunga umwana.’’

Mu Rwanda abantu barenga ibihumbi 460 nibo bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye, ni ukuvuga abahawe dose 2 z’ urukingo.

Ministeri y'Ubuzima ivuga ko hari inkingo zigera kuri miliyoni 3 n'igice igihugu cyaguze nazo zitegerejwe.

Kuri ubu hari inkingo zigera ku bihumbi 200 ariko n’izindi zigenda ziboneka zikazaterwa abaturage. Kuri uyu wa 2 gukingira birakomeza hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Carine Umutoni

 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage