Yanditswe May, 13 2021 12:27 PM | 13,176 Views
Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru barishimira ko ibitaro
by'ikitegererezo umukuru w'igihugu
yabemereye byamaze kuzura, gusa bagasaba ko hakwihutishwa ibikorwa byo
kubigezamo ibikoresho kugira ngo bitangire gutanga services babyifuzaho.
Akarere ka Nyaruguru gasanzwe gafite ibitaro bimwe gusa, aho usanga bamwe mu babigana bataha badahawe serivise bifuza.
Dr Nteziryayo Phillipe uhagarariye ibitaro bya Munini by'akarere ka Nyaruguru, yatangaje ko umubare munini w'abarwayi bakira, usanga babohereje ahandi kubera ubushobozi buke n'ibikoresho biba bidahagije.
Ibi bitaro kandi bifite inshingano gukorana n'ibigo nderabuzima bisaga 15.
Dr Nteziryayo avuga ko kuba ibi bitaro by'icyitegererezo byuzuye, nabo babyitezemo impinduka kuri serivise zitandukanye abaturage bajyaga babifuzaho ariko ntibazibone.
Ibi bitaro ababyubatse bavuga ko amafaranga yari ateganyijwe kubyuzuza yiyongereye kuko byagombaga kuzura bitwaye miliyari zisaga 7 mu mafaranga y’u Rwanda, ariko ubu zamaze kuba Miliyari 9.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
3 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
4 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru