Yanditswe Nov, 03 2020 20:04 PM | 97,145 Views
Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG nabaturage b’uturere twa Gicumbi, Rulindo na Burera ntibavuga rumwe ku kibazo cy’ingurane ku mitungo yabo yangijwe n’imiyoboro y'amashanyarazi hakaba hashize imyaka 8 batarishyurwa kandi barabariwe ingurane.
Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG kivuga ko abaturage basaga 250 aribo batarishyurwa,nyamara mu karere kamwe habarirwa abaturage basaga 2300 aribo bafite icyo kibazo.
Aba baturage bagaragaza ko imiyoboro y'amashanyarazi yabangirije imitungo yiganjemo amashyamba yatemwe,imyaka y'ubwoko butandukanye yarimbuwe ndetse n'ahashyizwe amapoto y'amashanyarazi.Bemeza ko babariwe ndetse basabwa kuzuza ibyangombwa barabikora ariko amaso yaheze mu kirere
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG bugaragaza ko muri utu turere 3 umuyoboro wakozwe n’ikigo cya ANGELIQUE INTERNATIONAL niwo abaturage baberewemo imyenda kubera kutuzaza ibisabwa
REG igaragaza ko abaturage bari babaruwe kwishyurwa basaga 2800 muri bo abasaga 2600 barishyuwe hakaba hasigaye abaturage basaga gato 270 gusa.
Nyamara ibivugwa n’uyu muyobozi bitandukanye n’ibivugwa n’inzego zibanze zihagarariye aba baturage.Mu karere kamwe ka Gicumbi kagaragaramo iki kibazo kagaragaza ko abaturage 3327 nibo bangirijwe imitungo hishyurwamo 933 abandi basaga 2390 bategereje amafaranga yabo baraheba kandi barimo n’abujuje ibyangombwa byo kwishyurwa.
Ni kenshi hirya no hino mu gihugu abaturage bagaragaza ikibazo cyo kwangirizwa imitungo n'ibikorwa remezo by'inyungu rusange bagategereza ko bazishyurwa bagaheba.Ubusanzwe itegeko riteganya ko umuturage agomba kwishyurwa mu minsi 90,iyo minsi yarenga atarishyurwa akazongererwa 5%
Ubuzima: Muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70%
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Burera: Hatangiye icyiciro cya 8 cy'Itorero ry'Intagamburuzwa
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y'ubwanikiro bw ...
Feb 03, 2023
Soma inkuru
Abanyekongo batari impunzi baba mu Rwanda baravuga ko bafite umutekano uhagije
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Kugira ibikorwaremezo bifatika ni inyungu ku batuye Afurika-Perezida Kagame
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare-Gikoba ibumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu igiye kubakwa bigezweho
Feb 01, 2023
Soma inkuru