Yanditswe Jan, 12 2022 16:38 PM | 6,024 Views
Abahoze bambutsa ibiyobyabwenge n'amagendu babikuye mu bihugu by'abaturanyi mu karere ka Nyagatare, baravuga ko ubu nyuma yo guhabwa akazi na leta y'u Rwanda imibereho yabo imaze guhinduka ku buryo bamaze kuzinukwa ibyo bikorwa byatumaga banafungwa.
Hashingiwe ku rugero rw’Umurenge wa Tabagwe nk'umwe mu mirenge yari yarazengerejwe n’ibikorwa bya magendu no kwinjiza ibiyobyabwenge, kuri ubu abahoze muri ibyo bikorwa bakaza kubireka bibumbiye mu itsinda abemeye guhinduka ubu rigizwe n’abarimo urubyiruko n’abakuru bagera kuri 500. Kuri ubu bamaze amezi atanu leta y’u Rwanda ibahaye akazi k'amaboko ko gukora imihanda.
Bavuga ko aka kazi kahinduye ubuzima bwabo dore ko kumunsi buri mukozi ahembwa amafaranga ibihumbi bibiri.
Uretse
abahawe aka kazi, n'abaturage basanzwe mumboni zabo bemeza ko bigaragara ko imirimo aba bahoze ari
abarembetsi bahawe na leta yatumye bahinduka kandi ikaba n'ingirakamaro ku nyungu
rusange.
Gusa aba
bahoze mu burembetsi basaba ko mu kurushaho gutera imbere, abakiri urubyiruko
bafashwa mu kubona amashuri y’imyuga bakiyungura ubumenyi, mu gihe abakuru nabo
basanga bafashwa gutekereza indi mishinga yaguye yatuma bakomeza kurushaho
gutera imbere.
Murekatete Juliette, umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, ashima imyitwarire yo guhinduka igaragazwa n'aba
baturage, akabizeza ko ibyo byifuzo bafite byo gukomeza gufashwa gutera imbere
bigomba kuzirikanwa.
Imibare
igaragaraza ko kugeza ubu abari muri iyi mirimo y’amaboko mu karere kose ka Nyagatare bagera ku 2500.
Maurice Ndayambaje
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru