AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abatumiza mudasobwa bagaragaje ikibazo cy’ibura ryazo ku isoko mpuzamahanga

Yanditswe Dec, 26 2021 14:34 PM | 125,362 Views



Bamwe mu batumiza bakanacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga nka mudasobwa n'ibindi bijyana nazo, baravuga ko ku isoko mpuzamahanga hagaragaye ikibazo cy'ibura ryazo.

Ibi ngo bishingiye ku igabanuka ry’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamaanga, aho igiciro cy'amabuye y'agaciro acukurwa mu Rwanda nka gasegereti cyazamutse kiva ku madorali bihumbi 21,000 kigera ku bihumbi 35,000 by'amadorali ku kilo.

Nzaramba Theodore, umuyobozi wa Kompanyi Dreams Computer Ltd itumiza ikanacuruza mudasobwa n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bijyana nazo, avuga ko ibiciro byazo byazamutse cyane agereranyije n'uko byari bihagaze mbere yuko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku isi.

Yagize ati "Aba bacuruzi benshi mu gihugu ubu bafashe komande y'abantu benshi bifuza izi mudasobwa ariko hari aho bisaba ko uwahawe isoko ajya mu biganiro n'uwarimuhaye, kuko guhindura ibiciro bidashobora gukorwa mbere y'amezi 9."

Iki kibazo cy'ibura ryaza mudasobwa n'ibindi bikoresho bijyana nazo, ubuyobozi bw'inganda zikomeye ku isi nka Dell, HP, Asus na Toshiba buvuga ko kizarangira mu mpera z'umwaka wa 2023.

Gusa ku rundi ruhande, iri bura ry'azo ryatewe n'uko zakenewe cyane ku isoko bitewe n'imikorere yahindutse kubera iki cyorezo bituma abenshi bakorera mu rugo ndetse n'ubucuruzi bwinshi bukorerwa ku ikoranabuhanga n'inama nyinshi.

Umuyobozi w'ihuriro ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda, Jean Marie Malic Kalima avuga ko ibiciro by'ikilo cya gasegereti ari nayo icukurwa cyane mu Rwanda cyavuye ku madorali ibihumbi 21,000 kigera ku madorali ibihumbi 35,000.

Iri zamuka ry'ibiciro by'amabuye y'agaciro ngo abakozi bakora muri ubwo bucukuzi bari hagati y'ibihumbi 80,000-00,000 nabo ribageraho bitewe nuko umushahara wabo uzamurwa.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa sendika iharanira uburenganzira bw'abakozi bacukura muri mine na kariyeri mu Rwanda, Bwanakweri Jean Marie Vianney avuga ko mbere y'uko iyi sendika ishyirwaho mu myaka 7 ishize, hari  bamwe bihutira kuwugabanya umushahara igiciro cyaguye bakirengagiza kuwuzamura igihe igiciro cy'ayo mabuye cyazamutse ku isoko mpuzamahanga.

Raporo y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare y'igihembwe cya 3 cya 2021 yerekana ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwazamutseho 30% bagereranyije n'igihembwe nk'icyo muri 2020.

Muri gahunda y'imyaka igihugu cyihaye ni uko umusaruro uturuka ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro uzava kuri miliyoni 373 z'amadorali muri 2017, kugeza kuri miliyoni 800 z'amadorali muri 2024.

Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama