Yanditswe Oct, 05 2021 17:13 PM | 22,556 Views
Abatumiza
ibicuruzwa byiganjemo Sima bituruka mu karere ka Rusizi binyuze ku cyambu cya
Rubavu, baravuga ko inzira y’amazi
yoroheje ubucuruzi bwabo, ariko bagasaba ko imirimo yo kubaka iki cyambu ku buryo
bugezweho yakwihutishwa kuko yatuma barushaho guhahirana n'utundi turere ndetse
n'amahanga muri byinshi.
Mu masaha y’igitondo, RBA yageze ku cyambu cya Rubavu ahazwi nko kuri brasserie mu karere ka Rubavu.
Amato manini atatu apakiye sima aturutse mu karere ka Rusizi aparitse ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
Abasore b’imbaraga bari mu kazi ko gupakurura imifuka ya sima mu cyombo bayijyana mu makamyo, buri umwe aratwara ku rutugu nibura imifuka 2 igizwe n’ibiro 100, bakaba bavuga ko iki cyambu cyahinduye ubuzima bwabo.
Bamwe mu batumiza ibicuruzwa biva mu karere ka Rusizi birimo sima, nabo bemeza ko inzira y’amazi yoroheje ubucuruzi bwabo.
Ubwo aheruka gusura aho ibikorwa bigeze byo kubaka iki cyambu, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete yasabye ko byakwihutishwa kugira ngo gitange umusaruro cyitezweho.
Iki cyambu cya Rubavu kiri mushinga mugari wo kubaka ibyambu mu turere 5 dukora ku kiyaga cya Kivu, washowemo angana na miliyari 11 z'amafaranga y'u Rwanda.
Usibye kuba ibi byambu bizatanga akazi ku bantu benshi, byitezweho no kuzoroshya ubuhahirane hagati y u Rwanda na DRC hakoreshejwe inzira y'amazi.
Niyibizi Didace
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru