Yanditswe Oct, 23 2021 18:13 PM | 77,391 Views
Bamwe mu batorewe kuyobora imidugudu basanga inshingano batorewe zitagerwaho neza mu gihe haba hatari umurongo mwiza wo gusangira amakuru agenewe abaturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko ikibazo cyo kubonera amakuru ku gihe kiri mu bizaherwaho bikemurwa.
Imbere y’inteko itora mu mudugudu w’ubumwe mu karere ka Gasabo, Irakiza Deo ariyamamariza kujya muri komite nyobozi y’umudugudu nk’ushinzwe umutekano.
Inteko itora yari igizwe n’abatowe ku rwego rw’isibo ndetse na komite nyobozi z’abagore n’urubyiruko kuri buri mudugudu.
Abatowe ni abantu batanu bagizwe n'Umukuru w’umudugudu; Ushinzwe umutekano; Ushinzwe imibereho myiza; Ushinzwe iterambere n'Ushinzwe amakuru.
Bamwe mu batowe biyemeje ko bazuzuza neza inshinganno, ariko basaba koroherezwa mu bijyanye no kubonera ku gihe amakuru agenewe abaturage.
Bamwe mu baturage bitabiriye amatora bagaragaza icyizere bafitiye aba bayobozi batoye bakabizeza ubufatanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye abayobozi b’imidugudu bacyuye igihe, yibutsa abatowe ko umuturage ari we zingiro rya byose, bito rero ko ibikorwa byose bigomba kuba bigamije imibereho myiza ye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije abaturage ko nta muyobozi w’umudugudu ukwiye kubabangamira anyuranya n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, ngo bakomeze bamurebere ko ahubwo bazajya babimenyesha inzego agasimbuzwa hakiri kare.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru