Yanditswe Dec, 22 2021 18:50 PM | 75,048 Views
Bamwe mu bagenda n'abaturiye imwe mu mihanda mishya mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko bishimira iterambere iyi mihanda yazanye aho batuye ndetse Ubuyobozi bw'umujyi wa kigali bwo buvuga ko n'ubwo hari imihanda yakozwe, hakiri n'indi itarakorwa ariko yose ngo izaba yarangiye mu gihe cy'imyaka ine.
Umuhanda ni kimwe mu bikorwa remezo bihindura ubuzima bw'aho bigeze, bamwe mu baturiye n'abagenda mu mihanda yaba iyahanzwe ndetse n'iyaguwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bavuga ko ikorwa ry'iyi mihanda ryahinduye ubuzima bwabo mu buryo butandukanye
Ku rundi ruhande ariko hari indi mihanda itarakorwa yaba iy'imigenderano ndetse n'ihuza tumwe mu duce tugize umujyi wa Kigali.
Bamwe mu baturage bavuga ko biteguye gutanga imbaraga zaba iz'amaboko ndetse n'amafaranga, kugira ngo begerezwe imihanda imeze neza.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo n'imiturire, Dr Merard Mpabwanamaguru avuga ko hari imihanda yakozwe, n'irimo gukorwa hakaba n'itaratangira gukorwa ariko yamaze gukorerwa inyigo.
Umujyi wa Kigali ufite umushinga wo gukora
imihanda ireshya n'ibirometero 215,6, ikazakorwa mu byiciro bitandatu, Mu cyiciro cya mbere hakaba harimo gukorwa ireshya n'ibirometero 16.
MBABAZI Dorothy
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru