Yanditswe May, 30 2022 18:28 PM | 78,562 Views
Abatanga serivizi zifite aho zihuriye na ba mukerarugendo
baravuga ko biteguye kuzakira neza ababagana mu gihe cy'inama ya CHOGM, gusa
bakagaragaza impungenge z'uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe amakarita
y'ikoranabuhanga nka Visa na POS zikunda
kugira ibibazo by'ihuzanzira itameze neza, bagasaba inzego zishinzwe ikoranabuhanga
n'amabanki gukemura ibi bibazo.
Abatanga serivizi mu mahoteri, abayobora ba mukerarugendo n'abacuruzi ibikoresho by'ubukorikori ni bamwe mu bahura cyane n'abashyitsi bagana igihugu.
Abari muri iki cyiciro bavuga ko biteguye kwakira abashyitsi bazitabira inama ya CHOGM. Bamwe bamaze no gushaka ibikoresho bizabafasha kwishyurana mu buryo bw'ikoranabuhanga aba ni abacuruza ibikoresho by'ubukorikori i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Kayitare Floris ati "Dufite ibintu byose bakeneye turabiteguye cyane bazaza babihasange, ahangaha n'ubusanzwe amadorari turayafata n'amayero na visa turayikoresha, umukiriya nta kibazo azagira no kumugarurira twamugarurira. Nka Visa yihutisha ibintu kuko hari igihe agura ibintu amafaranga yamushyirana aho kugira ngo age kuri banki bikaba ngombwa ko twe tubikora biroroshye azana ikarita ye akaba ariyo dukoresha hano turayifite nta kibazo."
Ineza Aurore "Tubyiteguye neza kuko dufite ibintu byinshi bya made in Rwanda, imipira, ingofero, ibintu byinshi byatuma bibuka ko baje mu Rwanda."
Aba bashishikarizwa gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga mu kwishyurana kuko ari kimwe mu bigaragaza imitangire ya serivisi inoze kandi ijyanye n'igihe.
Aha harimo gukoresha amakarita ya smart card, nka visa n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga bitabaye ngombwa ko umukiriya agendana amafaranga.
Gusa bamwe mu batanga serivisi mu mahoteri bavuga ko hari ikibazo cy'ihuzanzira itameze neza ku bakoresha amakarita mu kwishyura ku buryo bafite impungenge z'uko bashobora kugaragara nabi imbere y'abakiriya.
Shingiro Gilbert, umuyobozi wa Hotel Quiet Haven yagize ati "Ubu buryo ni uburyo bwiza kuko turi mu ikoranabuhanga ribidufashamo kugira ngo byihute, uburyo bwo kwishyura turabufite POS turazifite dukorana na banki zitandukanye, buri banki iba yaduhaye POS yayo. Akabazo karimo ni akabazo ka connection, POS hari ukuntu usanga zifite utubazo twa connection tunasaba ko abashinzwe iby'ikoranabuhanga bavugana na ma Banki bakareba uburyo ikibazo cya Connection bagishyiramo imbaraga ntituzasebe kuko buriya njye nshobora guteka neza, nkasasa neza umukiriya akaryama akishima nkajya ku mufata ku kibuga yishimye yagera umunsi wo kwishyura kandi afite iminota mike ugasanga connection iranze ibindi byose byaragenze neza icyo kikaba kirabyishe byose."
Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kirasaba abakora ubucuruzi gukoresha inyemezabwishyu za EBM n'ubundi buryo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga by'umwihariko muri ibi bihe u Rwanda rwitegura kwakira CHOGM.
Komiseri mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal avuga ko ibibazo bishingiye ku kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bikwiye gushakirwa umuti ku bufatanye bw'inzego zitandukanye.
"Niba ari ikibazo kiri muri za
banki, niba ari ikibazo kiri bigo by'itumanaho badufasha kugira ngo ibibazo
bikemuke kuko ntabwo twabasaba gutanga serivisi nziza kandi mudafite ibikorwa
remezo bihagije bituma mu bikora ku rundi ruhande ibyo tubasaba reka tubahe
ibyatuma mushobora kubikora."
Umuyobozi ushinzwe uburyo bwo kwishyurana muri banki nkuru y'u Rwanda, John Karamuka avuga ko bimwe mu bibazo biri mu kwishyurana bizwi hagiye kurebwa uburyo byacyemuka.
Muri 2021 nibwo ubwitabire mu gukoresha EBM bwatangiye kugaragara, mu buryo bw'imibare ikigo cy'imisoro n'amahoro kigaragaza ko muri 2013 habonetse inyemezabwishyu za EBM 104,349 mu gihe muri 2022 bigeze kuri 2,969,319.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru