Yanditswe Jun, 01 2021 20:32 PM | 23,526 Views
Nyuma yaho inama y'abaminisitiri
ikomoreye imihango y'ubukwe irimo gusaba no gukwa kimwe no kwiyakira, abatanga
serivisi zo kwambika abageni n'abababakira akanyamuneza ni kose kuko bizeye ko
bagiye kongera gukirigita ifaranga bityo bakazahura ubucuruzi bwabo.
Hashize igihe nta birori byo gusaba, gukwa cyangwa kwiyakira bizwi nka reception biba, kuko gusezerana imbere y'amategeko n'imbere y'Imana ari yo mihango yonyine y'ubukwe yari yemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19.
Icyakora mu nama y'abaminisitiri yakomoreye abifuza gukora ibyo birori byose, ibintu byatumye abatanga serivisi zo kwambika abageni biruhutsa.
Abageni bafite ubukwe mu minsi ya vuba nabo bavuze ko bafite akanyamuneza kimwe n'imiryango yabo.
Urwego rwo kwakira abantu no gutegura ibirori, hospitality industry, ni rumwe mu zashegeshwe bikomeye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, icyakora kuri Anitha Urayeneza, uyobora Romantic Garden, ngo gusubukura ibirori by'ubukwe byari byarasubitswe biratanga icyizere ku bashoye imari muri uru rwego.
Ibindi bikorwa byakomorewe n'inama y'abaminisitiri nyuma y'igihe gisaga umwaka bidakora ni ibijyanye n'imikino y'amahirwe.
Minisitiri w'ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko gukomorera ibi bikorwa bishingiye ku igabanuka ry'ubwandu bwa koronavirusi, kuko muri iki gihe mu gihugu hose haboneka abarwayi bashya batarenze 50 mu gihe nko mu mezi ane ashize habonekaga ababarirwa muri 200 ku munsi.
Minisitiri Ngamije akaba asaba buri wese kwirinda kwirara kuko bitabaye ibyo hafatwa ingamba nshya.
Nkuko biri no mu myanzuro y'inama y'abaminisitiri yo kuwa mbere tariki 31 Gicurasi 2021, amabwiriza agenga imihango y'ubukwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda koronavirusi yatangajwe kuri uyu wa kabiri na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, avuga ko imihango yo gusaba, gukwa no kwiyakira itagomba kurenza 30% by'ubushobozi bw'aho yabereye, ni ukuvuga muri hoteli cyangwa mu busitani ariko kandi buri wese akabanza kwerekana ko yipimishije COVID19 kandi ko ari muzima.
Kugirango iyo mihango ibere mu rugo, bisaba kubimenyesha ubuyobozi bw'Umurenge nibura iminsi 5 mbere y'uko umuhango uba.
Divin Uwayo
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru