AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Abatanga serivisi zo kwambika abageni bishimiye imyanzuro y'inama y'abaminisitiri

Yanditswe Jun, 01 2021 20:32 PM | 23,526 Views



Nyuma yaho inama y'abaminisitiri ikomoreye imihango y'ubukwe irimo gusaba no gukwa kimwe no kwiyakira, abatanga serivisi zo kwambika abageni n'abababakira akanyamuneza ni kose kuko bizeye ko bagiye kongera gukirigita ifaranga bityo bakazahura ubucuruzi bwabo.

Hashize igihe nta birori byo gusaba, gukwa cyangwa kwiyakira bizwi nka reception  biba,  kuko gusezerana imbere y'amategeko n'imbere y'Imana ari yo mihango yonyine y'ubukwe yari yemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19.

Icyakora mu nama y'abaminisitiri yakomoreye abifuza gukora ibyo birori byose, ibintu byatumye abatanga serivisi zo kwambika abageni biruhutsa.

Abageni bafite ubukwe mu minsi ya vuba nabo bavuze ko bafite  akanyamuneza kimwe n'imiryango yabo.

Urwego rwo kwakira abantu no gutegura ibirori, hospitality industry, ni rumwe mu zashegeshwe bikomeye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, icyakora kuri Anitha Urayeneza, uyobora Romantic Garden, ngo gusubukura ibirori by'ubukwe byari byarasubitswe biratanga icyizere ku bashoye imari muri uru rwego.

Ibindi bikorwa byakomorewe n'inama y'abaminisitiri nyuma y'igihe gisaga umwaka bidakora ni ibijyanye n'imikino y'amahirwe.

Minisitiri w'ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko gukomorera ibi bikorwa bishingiye ku igabanuka ry'ubwandu bwa koronavirusi, kuko muri iki gihe mu gihugu hose haboneka abarwayi bashya batarenze 50 mu gihe nko mu mezi ane ashize habonekaga ababarirwa muri 200 ku munsi.

Minisitiri Ngamije akaba asaba buri wese kwirinda kwirara kuko bitabaye ibyo hafatwa ingamba nshya.

Nkuko biri no mu myanzuro y'inama y'abaminisitiri yo kuwa mbere tariki 31 Gicurasi 2021, amabwiriza agenga imihango y'ubukwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda koronavirusi yatangajwe kuri uyu wa kabiri na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, avuga ko imihango yo gusaba, gukwa no kwiyakira itagomba kurenza 30% by'ubushobozi bw'aho yabereye, ni ukuvuga muri hoteli cyangwa mu busitani ariko kandi buri wese akabanza kwerekana ko yipimishije COVID19 kandi ko ari muzima.

Kugirango iyo mihango ibere mu rugo, bisaba kubimenyesha ubuyobozi bw'Umurenge nibura iminsi 5 mbere y'uko umuhango uba.


Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura