Yanditswe Jul, 12 2021 09:48 AM | 48,918 Views
Kuri uyu wa Mbere, mu Gihugu hose, abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza basaga ibihumbi 254,678 batangiye ibizamini bya Leta.
Ni ibizamini bibaye mu bihe bidasanzwe Igihugu gihanganye n'icyorezo cya COVID19.
Minisiteri y'Uburezi ikaba yahaye umwihariko abana banduye icyorezo cya COVID19, aho bashyiriweho ibyumba by'amashuri byihariye bagomba gukoreramo ibizamini.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ku Cyumweru yabwiye RBA ko muri rusange abanyeshuri biteguye neza ibizamini n'ubwo icyorezo cya COVID19 cyagiye kibangamira imyigire y'abana.
Biteganyijwe ko tariki 18 ibindi byiciro by'amashuri na byo bizatangira ibizamini bya Leta, aho nko mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye hazakora abanyeshuri 122,320, na ho abasoza icyiciro cya 2 cy'amashuri yisumbuye ni 50,888 na ho abasoza amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ni 22,779.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru