Yanditswe Jan, 09 2018 18:29 PM | 8,732 Views
Inzego z’Umutekano
n’abasivile baturutse mu Rwanda na Uganda bari mu mahugurwa y’imikoranire hagati yabo n’abaturage mu bikorwa byo
kubungabunga amahoro.
Abasirikare, abapolisi n’abasivile 24 baturutse mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda batangiye amahugurwa y’iminsi 10 ku bijyanye n’ imibanire n’imikoranire y’inzego za gisirikare, abapolisi n’izindi nzego cyane cyane abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Ni amahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’inzego z’abasivile kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bajyamo haba mu karere n’ahandi birusheho kugira umusaruro.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’amahoro Rwanda Peace Academy, Col Jill Rutaremara yavuze ko kugira ngo ibikorwa by’amahoro bigere ku musaruro ufatika wo kugarura ituze mu baturage hagomba ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’inzego zishinzwe umutekano hamwe n’izindi nzego za gisivile cyane cyane n’imibanire myiza n’abaturage.
Aya mahugurwa abera mu kigo cyigisha amahoro i Musanze yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ cy’Abongereza gifasha mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro muri Afurika.
Aya mahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’ inzego z’abasivile mu kwihugurira hamwe kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bajyamo haba mu karere n’ahandi birusheho kugira umusaruro.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru