AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Abasirikare bakuru 25 bo muri Sudani y'Epfo batangiye amahugurwa muri Rwanda Peace Academy

Yanditswe May, 03 2021 11:13 AM | 40,662 Views



Ikigo Rwanda Peace Academy giherereye mu Karere ka Musanze, gifatanije n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi, bateguye amahugurwa y'iminsi ine ku bijyanye n'imiyoborere mu buyobozi bwo hejuru mu bihugu bivuye mu ntambara n'amakimbirane mu kubaka amahoro no kwiyubaka.

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abasirikare bakuru 25 bo muri Sudani y'Epfo, aba bose bafite ipeti kuva kuri Général Major kugera kuri Lieutenant Général.

Muri iki gihe cy'iminsi ine aya mahugurwa azamara, bazigira hamwe  uburyo bwo kubaka amahoro no gusana igihugu cyangijwe n'aya makimbirane hagendewe ku buryo bwo kugereranya n'ahandi byakozwe.

Aya mahugurwa yatangijwe na minisitiri w'Ingabo z’u Rwanda, Gén.Maj Albert Murasira, uri kumwe na Minisitiri w'Ingabo z'Igihugu n'abasezerewe mu ngabo muri Sudani y'Epfo, Angelina Jany Teny.

Byitezwe ko aya mahugurwa azasozwa hagaragajwe uruhare rw'Ingabo z'Igihugu mu bumwe n'Ubwiyunge, no kubaka igihugu hirindwa ko zagisubiza mu kajagari.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/UnMEwHWtK0k" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #