Yanditswe Apr, 22 2021 13:11 PM | 21,826 Views
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mirenge irimo Nyabirasi mu karere ka Rutsiro,
bavuga ko nyuma yo gutuzwa mu Midugudu ubuzima bwabo bwabaye bwiza, ariko
bakibangamiwe n’abana babo bata ku ishuri.
Aba baturage bahoze batuye hafi ya Pariki ya Gishwati ariko ubu batujwe mu Mirenge irimo Mukura, Nyabirasi n’ahandi, bavuga ko bagereranyije n’uko bari bamze mu myaka ishize ubu bamaze gutera intambwe mu myumvire n’imikorere.
Umwe muri abaturage yagize ati “Mbere twari dutuye muri Gishwati ariko ubu leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, yadukuyeyo turi mu Mudugudu.”
Gusa bavuga ko bakibangamiwe n’uko abenshi mu bana babo batiga .
“Muri Nyabirasi hari abana bacu bahiga ariko iyo bayasoje bakabura ibyo bakora, bagenzi babo babona ko uwarangije yicaye nabo bakabavuga bati nta mpamvu yo kujya kwiga.”
Bavuga kandi ko hari n’abaturage bashaka kubaheza bavuga ko batuye bonyine mu Midugudu, kandi barayitujwemo na leta.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance avuga ko icya mbere ari ukubanza kuzamura imyumvire bakumva ko iterambere ryabo nabo bagomba kurigiramo uruhare kugira ngo bitabire ishuri kandi bagaburirwe, cyane ko abenshi bavugaga ko badafite ibyo barya.
Koperative iharanira imibereho myiza y’abasigajwe inyuma n’amateka (COPORWA), iheruka kuvuga ko abari hirya no hino mu gihugu hose batarenga ibihumbi 36 muri miliyoni 12 z’Abanyarwanda.
Mu mwaka wa 2018 Komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe gucukumbura imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka, yanenze tumwe mu turere dukoresha ibindi amafaranga yagenewe uburezi bw’aba baturage.
Sena yasabye Guverinoma kuzamura imibereho y’Abanyarwanda bose bakennye, ariko umwihariko ugashyirwa ku basigajwe inyuma n’amateka.
Barishimira ko icyayi kimaze kubahindurira ubuzima
Mar 03, 2022
Soma inkuru
Minisitiri w' imicungire y'ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana yongeye kuburir ...
Aug 17, 2016
Soma inkuru
Imvura yaraye iguye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ahagana Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ...
Aug 15, 2016
Soma inkuru
Police y'u Rwanda ifunze abantu 5 bakekwaho gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu ...
Aug 11, 2016
Soma inkuru