Yanditswe Jun, 02 2021 08:38 AM | 9,544 Views
Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko bukurikiranye abashumba 19 bakekwaho kuba
barakubise abarinzi b’ikigo cy’Ubushakashatsi NIRDA (cyahoze ari IRST)
giherereye mu mu murenge wa Ngoma, akagari ka Butare, umudugudu wa
bakangiza n’ inyubako zikorerwamo ubushakashatsi muri icyo kigo.
Ibi byaha bikaba byarabaye ku wa 9 Gicurasi 2021 mu ishyamba ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi (NIRDA), aho abarinzi bafashe abashumba bari baje kwahiramo ubwatsi, maze bagenzi babo babimenye bahururana amahiri, ferabeto, inkoni n’imipanga bakubita abarinzi b’iryo shyamba, babiraramo barabakubita hakomereka 3, bamenagura ibirahuri by’amazu akorerwamo ubushakashatsi na bimwe mu bikoresho byifashishwa. Nyuma y’aho kandi bagiye aho ibendera ry’Igihugu riri bagerageje kurirandura rirabananira.
Abakekwa bakurikiranyweho ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byagambiriwe, kwangiza ibikorwa remezo no kwangiza ibendera , no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Mu gihe baramuka bahamijwe ibyo byaha byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezabyaha bahanishwa igihano kigera ku myaka 15 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni eshanu hashingiwe ku ngingo za 62, 121,182, 224 z’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru