Yanditswe Nov, 03 2023 17:00 PM | 105,641 Views
Abashoye imari mu bukerarugendo mu Rwanda, bavuga ko uru ari urwego rwunguka kuko rwubakiye ku bikorwaremezo n'amategeko igihugu cyashyizeho.
Jules Mugabe amaze imyaka isaga 10 yunganira akanayobora bamukerarugendo basura u Rwanda hirya no hino mu gihugu, avuga ko ishoramari rikorwa n’ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo bagura imodoka zitwara ba mukerarugendo ari igikorwa cyungukira benshi.
Kimwe na mugenzi we uyoboye Kigali Atlantis Tours, Celine Umuhoza basanga uru rwego rugikenewemo n’abandi barushoramo imari.
Hari n'abashoye imari mu mashuri yigisha iby'amahoteli n'ubukerarugendo bitewe n'uko ari urwego rukomeje gukenera abakozi babisobanukiwe.
Umuyobozi w'ihuriro ry'amahoteli mu Rwanda, Nsengiyumva Barakabuye avuga ko leta yabakoreye byinshi bubakiyeho ishoramari ryabo mu bijyanye n'ubukerarugendo.
Ubwo yari muri SENA mu bihe bishize, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa yabwiye Abasenateri ko serivisi zihabwa ba mukerarugendo akenshi zishyurwa mu mafaranga y'u Rwanda usibye amadovise yishyurirwa hanze batarinjira mu gihugu.
Ubukerarugendo mu Rwanda bukorwa mu ngeri zinyuranye cyane cyane gusura amaparike, ahantu nyaburanga, ingoro ndangamateka n’ibindi bikorwa bikurura ijisho birimo n’ibishingiye ku muco.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru