AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Abashoye imari mu bukerarugendo mu Rwanda bemeza ko uru ari urwego rwunguka

Yanditswe Nov, 03 2023 17:00 PM | 105,641 Views



Abashoye imari mu bukerarugendo mu Rwanda, bavuga ko uru ari urwego rwunguka kuko rwubakiye ku bikorwaremezo n'amategeko igihugu cyashyizeho.

Jules Mugabe amaze imyaka isaga 10 yunganira akanayobora bamukerarugendo basura u Rwanda hirya no hino mu gihugu, avuga ko ishoramari rikorwa n’ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo bagura imodoka zitwara ba mukerarugendo ari igikorwa cyungukira benshi.

Kimwe na mugenzi we uyoboye Kigali Atlantis Tours, Celine Umuhoza basanga uru rwego rugikenewemo n’abandi barushoramo imari.

Hari n'abashoye imari mu mashuri yigisha iby'amahoteli n'ubukerarugendo bitewe n'uko ari urwego rukomeje gukenera abakozi babisobanukiwe.

Umuyobozi w'ihuriro ry'amahoteli mu Rwanda, Nsengiyumva Barakabuye avuga ko leta yabakoreye byinshi bubakiyeho ishoramari ryabo mu bijyanye n'ubukerarugendo.

Ubwo yari muri SENA mu bihe bishize, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa yabwiye Abasenateri ko serivisi zihabwa ba mukerarugendo akenshi zishyurwa mu mafaranga y'u Rwanda usibye amadovise yishyurirwa hanze batarinjira mu gihugu.

Ubukerarugendo mu Rwanda bukorwa mu ngeri zinyuranye cyane cyane gusura amaparike, ahantu nyaburanga, ingoro ndangamateka n’ibindi bikorwa bikurura ijisho birimo n’ibishingiye ku muco.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF