AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abashoramari bo mu Rwanda baravuga ko biteguye kubyaza amahirwe igihugu gifitanye na Misiri

Yanditswe May, 22 2022 13:12 PM | 102,025 Views



Abacuruzi n'abashoramari bo mu Rwanda baravuga ko biteguye kubyaza amahirwe umubano u Rwanda rugirana n'ibindi bihugu, ibi bakaba babihera ku mahirwe y'imikoranire y'inganda n'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Misiri.

Iyo ugeze mu gihugu cya Misiri, ubona ko cyakataje mu iterambere ry'ibikorwa remezo mu buryo bufatika.

Mu murwa mukuru wa Misri, Cairo hari icyanya cyinini cyahariwe inganda cyiswe Tenth of Ramadan kirimo inganda zisaga ibihumbi 12.

Aha harimo inganda zikora ibintu bitandukanye birimo ibikoresho by'ubwubatsi, ibiribwa, ibikoresho by’ikoranabuhanga n'ibindi.

Ibi ni bimwe mu byatumye abashoramari bo mu Rwanda, babona ko hari ibyo bakura muri iki gihugu ndetse bakagira n’ibyo bajyanayo bitabasabye kwambuka umugabane wa Afurika.

Ku rundi ruhande abacuruzi n'abashoramari bo mu Rwanda, bagaragaza ko hari byinshi babona bajyana ku isoko ryo mu misiri, ibi birimo ikawa, icyayi n'imbuto.

Umuyobozi w'uruganda rukora ibikoresho byo gupfunyikamo(Dicepack) avuga ko imikoranire hagati y'abakora ubucuruzi mu bihugu byombi ari ingenzi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, Antoine Kajangwe avuga ko imikoranire y’abashoramari bo mu Rwanda naba Misiri izatanga umusaruro ku mikorere y’impande zombi.

Mu myaka 5 ishize ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Misiri bwari bufite agaciro ka Miliyoni 250 z'amadorari y'Amerika, mu gihe umwaka ushize wonyine bwari buri bugeze kuri miriyoni 70.

Misiri yohereza ibicuruzwa mu bihugu bya Afurika bifite agaciro ka Miliyari 4.5 z'Amadorari mu gihe yo itumiza ibicuruzwa mu bindi bihugu bya Afurika bifite agaciro ka Miliyari 3 z'Amadorari y'amerika.

Misiri ni igihugu kiri mu Majyaruguru ya Afurika, kikaba igihugu gituwe n'abaturage basaga miliyoni 100.

Ni igihugu kandi kiri ku mwanya wa 2 mu kugira umusaruro mbumbe uri hejuru nyuma ya Nigeria.

Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama