Yanditswe Jan, 24 2018 23:02 PM | 4,160 Views
Abashoramari barenga 40 bo muri Zimbabwe bari mu Rwanda aho barimo kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda ku mahirwe y'ishoramari ari hagati y'ibihugu byombi. Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubuhinzi ni bimwe mu bigiye gushorwamo imari n'aba bashoramari.
Abashoramari bo mu
Rwanda bagaragarije bagenzi babo bo muri Zimbabwe ko hari amahirwe y'ishoramari
mu buhinzi, ubukerarugendo, no kubaka inganda zikora imiti y'ibintu
bitandukanye.
Guhura kw'abashoramari b'u Rwanda na Zimbabwe ngo ni amahirwe kuri bo kuko bituma bagura imikorere yabo.
Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera Benjamin Gasamagera aravuga ku mahirwe agendanye no gushora imari mu nganda mu Rwanda. Yagize ati, "Nko mu nganda ubu turi muri gahunda ya made in Rwanda, ni ibintu biziye igihe kuko na Zimbabwe isanzwe ifite inganda kuva cyera kuko bafite inganda zimaze imyaka 100 n'imisago, bafite ubunararibonye ntabwo ari ibintu ujya kubaka ushakisha, twebwe dufite isoko dufite n'ubushake twagize mu gihugu no mu buhinzi n'ubworozi."
Urugaga rw'abikorera (PSF) rwagaragaje kandi ko isoko ry'ibikorerwa mu Rwanda rihari kuko hari miriyoni 120 z'abaturage bari mu mu bihugu by'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba bagezwaho ibicuruzwa bitandukanye bikorewe mu Rwanda.
Inkuru mu mashusho:
Ikiguzi cy'amavuta yo guteka kikubye hafi kabiri mu Rwanda
Jan 08, 2022
Soma inkuru
Traffic Police, PSF na WASAC ku isonga mu nzego zamunzwe na ruswa-Ubushakashatsi
Jan 29, 2021
Soma inkuru
Abanyenganda bo mu Rwanda basanga ibibazo by’ingutu bafite bishobora gutuma ibyo bakora bihend ...
Feb 06, 2020
Soma inkuru
Bamwe mu bafite inganda zidoda bishimira umusaruro wo wavuye mu guhuriza hamwe abanyenganda bakora i ...
Jan 12, 2020
Soma inkuru
Abacuruzi mu mujyi wa Kigali baravuga ko kuva aho batangiriye kurangura ibicuruzwa byabo mu bihugu b ...
May 30, 2019
Soma inkuru
Urugaga rw'abikorera mu Rwanda PSF ruravuga ko ubucuruzi mu Rwanda butahungabanywa n'igihu ...
Mar 07, 2019
Soma inkuru