Yanditswe May, 23 2022 19:27 PM | 84,892 Views
Abashoramari bo mu Rwanda batangaje ko bagiye guhuza imbaraga kugira ngo
bashore imari mu ruganda rutunganya impu, ibi bikaba byitezweho gukemura ikibazo
cy'ibura ry'ibikoresho bikomoka ku mpu mu Rwanda.
Mouzah Design ni company ihagagriwe na Umuhuza Hirwa Jean Luc ikorera inkweto i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ni inkweto ahanini ziganjemo izikozwe mu mpu.
Uyu
avuga ko kubona impu zivamo ibikoresho bakora ari imbogamizi ikomeye kuri bo.
"Mu mpu dukoresha tuzibona ku isoko ryo mu
Rwanda hari n'iziva hanze, ariko izikorwa n'abanyarwanda ntabwo baragira
ubushobozi bwo gukora impu zifite ubwiza nyabwo kandi uburyo bazikoramo ntabwo
ari uburyo bwihuse bituma bizamura n'igiciro cyazo."
Ku urundi ruhande Bizimana Alphonse umuyobozi w'umuryango SIPETRA unakora imirimo yo gutunganya impu mu buryo bwa gakondo zigakurwamo ibikoresho bitandukanye, avuga ko uburyo bakoresha kugira ngo uruhuru ruboneke bugoye bitewe no kubura amikoro yo kugura imashini zabugenewe.
Ati "Ntabwo tureba kure kuko twakagombye
kubyikorera, mwabonye uruhu dukora mu bimera dukoresheje ibimera rukaba rumeze
gutya uramutse ukoresheje ibikoresho bya kijyambere wabona impu kandi
nziza.Tugira n'ikibazo cyo kumva ko tugomba kwambara ikintu kiva mu mahanga
ukumva waberewe kurusha abandi ugasanga turi muri urwo kandi twakabaye
tubyikorera, birababaje cyane kuba tudafite inganda zihagije kuko ntekereza ko
izihari zidahagije ni nke ntizihaza n'isoko."
Muri Congres ya RPF Inkotanyi iherutse mu mpera z’ukwezi kwa 4, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cyo kuba nta shoramari mu gukora inkweto no gushinga inganda zitunganya impu mu Rwanda gikwiye gushakirwa umuti mu buryo bwihuse, aha umukoro urwego rw’abikorera n’inzego z’ubuyobozi gushyira mu ngiro gahunda yo kubaka izo nganda bikava mu bitekerezo gusa.
Yagize ati "Abashinzwe ishoramari mu gihugu twese twananijwe n’iki kuba u Rwanda rwakora inkweto, impu turazifite kuko dufite inka n’andi matungo abantu barabaga amatungo inka cyangwa andi matungo bashaka inyama impu bakajugunya cyangwa bakagurisha kandi hari abnatu bakora inkweto cyera hashize imyaka nka 20 nari ahantu muri Afurika mu bihugu bimwe bazaa kumbwira ko ngo mu Rwanda kandi twari tutaranatunga inka nyinshi baza kumbwira ko mu mpu zikora inkweto mu Rwanda rufite impuza za mbere banza ari ku isi.Urumva dufite impu twananiwe gushaka abazi gukora inkweto, abazi gutunganya impu. Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, RDB habuze iki?."
Ni umukoro bamwe mu bari mu rugaga rw'abikorera batangiye gushakira igisubizo, ubwo basuraga rumwe mu ruganda rukomeye rutunganya impu mu gihugu cya Misiri mu cyumweru gishize, basanze bakwiye gufatanya bagashora imari mu ruganda rutunganya impu.
Umucuruzi witwa Ester Nyiramana yagize ati "Nk'ubu tuhavuye dushinze company twabonye umufatanyabijkorwa hano, twijeje ko tuzafatanya nawe bikadufasha tukiteza imbere n'igihugu cyacu kigatera imbere ntituzongere kugura inkweto kure, ntitwongere kugura amashakoshi kure tukabona ibintu byiza kandi birambye bikozwe mu mpu hagati aho itsinda ryagiyeho ryo kubikurikirana tuzagera iwacu mu Rwanda twishyire hamwe nk'uko ari umuco uturanga dukomereze hamwe tugere kuri uwo mushinga tuwunononsore hanyuma twiteze imbere."
N'ubwo impande zombi zemeranyijwe ubufatanye mu gushora imari mu bijyanye no gutunganya impu biracyari umushinga urimo kunononsorwa, harebwa ibikonewe byose kugirango uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura impu 600 ku munsi rushingwe.
Gushinga uruganda rutunganya impu birahenze, ibi ngo biterwa n'uko bisaba ubumenyi buhagije, amazi menshi no gushyiraho uburyo bwo kurengera ibidukikije byose bisaba ingengo y'imari itubutse.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru