Yanditswe Sep, 27 2022 19:17 PM | 70,492 Views
Abashoramari bahagarariye sosiyete 17 zo muri Norvege, Suede na Finland baravuga ko baje mu Rwanda kwirebera amahirwe ahari y'ishoramari bagamije isoko ryo mu gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo, bitewe n'uburyo u Rwanda rworohereza abifuza gushora imari yabo mu gihugu ndetse n'imikorere irwanya ruswa.
Iri tsinda ry'abashoramari bo muri Norvege, Suede na Finland baje mu Rwanda barangajwe imbere n'Umuyobozi w'ihuriro ryabo ryo muri Suede ribahuza na Afurika ryitwa Sweden-Africa Chamber.
Umuyobozi w'iri huriro, Asa Jarskog avuga nubwo isoko ryo mu Rwanda ari rito, ngo banagamije n'isoko rigari ryo muri bino bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Yagize ati "U Rwanda ni amarembo meza yo gucamo bitewe n'umutekano bitewe n'umwuka mwiza w'ubucuruzi kuko nzi sosiyete nyinshi ziza mu Rwanda bagamije gukorera ubucuruzi bwabo muri DRC. Nari muri icyo gihugu mu myaka 3 ishize ariko amahirwe y'ubucuruzi hariya ntaho ahuriye namba nari hano mu Rwanda. Ubwo rero iyo tuvuga u Rwanda tuba tunareba ahanini Afurika y'Iburasirazuba. Mu byo turimo kwitaho birimo n'ibijyanye na gahunda zo kureshya imari kuko hano hakenewe amafaranga menshi yo gushora mu iterambere rirambye ari ayishingirwa na Suede, Finland ndetse n'abikorera barakenewe cyane muri uru rwego."
Umukozi ushinzwe ishoramari mu rwego rw'igihugu rushinzwe iterambere, Philip Lucky avuga ko aba bashoramari babafitiye icyizere bitewe nuko irindi tsinda ryaje muri 2019 hari ishoramari bamwe bamaze gukora.
Ambasaderi wa Suede mu Rwanda, Johanna Teague avuga ko nyuma y'iminsi 2 y'ibiganiro bizahuza aba bashoramari n'abikorera bo mu Rwanda ndetse n'inzego za leta nka RDB na MINICOM, impande zombi zizabyungukiramo.
Aba bashoramari biganjemo abazashora imari mu bijyanye n'imishinga yo kunagura ibikoresho bya plastike n'imyanda babibyazamo ibindi bifite akamaro. Abandi nabo mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu muburyo budahumanya ikirere, urwego rw'ingufu z'amashanyarazi y'imirasire, mu mishinga y'urwego rw'imari, ikoranabuhanga, urwego rw'ubuzima nibindi byinshi.
Bosco Kwizera
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru