Yanditswe Jul, 02 2021 20:04 PM | 184,509 Views
Bamwe mu bashoramari b'Abafaransa barateganya
kwagurira ibikorwa byabo mu mishinga irimo ubwikorezi bwo mu kirere ndetse na
gari ya moshi, kubera politiki nziza yoroshya ishoramari u Rwanda rufite ndetse
n’imiterere yarwo.
Mu gice cyihariye cy'inganda mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hagaragara ububiko bunini bw'ibicuruzwa nka kimwe mu bikorwa by'ishoramari ry'Abafaransa mu Rwanda.
Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Rwanda, perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yagaragaje ko igihugu cye cyifuza kwagura ishoramari mu Rwanda.
Yagize ati “Mu myaka itatu ishize, uruhare rw'Abafaransa mu bukungu bw'iki gihugu rugenda rwiyongera ahari ibigo byinshi byifuza gukorera mu gihugu cyanyu no mu itsinda ry'abaduherekeje harimo abafite ubwo bushake bwo gushora imari mu gihugu cyanyu no kugirana ubufatanye.”
Bamwe mu bashoramari b'Abafaransa baje mu Rwanda muri gahunda y'urugendo rwa perezida Macron, bavuga ko banyuzwe na politiki y'ishoramari ndetse n'imiterere y'u Rwanda byatumye biyemeza kwagurira ishoramari ryabo mu Rwanda
Umwe muri witwa Regis Tissier yagize ati “Hari gahunda ihamye y'iterambere mu nzego zose. twakoranye inma na RDB ubwo perezida Macron yaag mu Rwanda yaduhaye isura nyayo y'u Rwanda ahari ukorosherezaabashoramari ku buryo bugaragara, amategeko asobanutse, ubona hari ubushake bukomeye bwo korohereza ishoramari.”
Jerome Petit we yagize ati “Iterambere ry'inganda n'iry’ubukungu rikataje, tubona kandi n'umwanya u Rwanda rufite mu bukungu bw'akarere, dushaka rero gukoresha ayo mahirwe duhereye ku cyambu cya Dar es Salaam n'icya Mombasa ngo tugze ibicuruzwa mu karere. Turimo gukurikirira hafi ibijyanye n'ikibuga cy'indege ndetse no kwagura RwandAir aho twifuza kugira uruhare kuko tubona ko u Rwanda rushobora kuba igicumbi cy'ubwikorezi bwo mu karere no muri Afurika, ibintu bifite akamaro cyane kuko dukorera mu bihugu 48 muri Afurika.”
“Turateganya rero gufasha RwandAir kwagura ibikorwa muri Afurika ariko na none no mu kohereza ibicuruzwa i Burayi no muri Aziya, twita cyane kuri bya bicuruzwa byangirika birimo imboga nimbuto n'indabo.”
Sosiyete y'Abafaransa, Bollore kuri ubu ifite mu Rwanda ishoramari rifite agaciro ka milioni 40 z'amadolari, kandi ngo irateganya kwagurira ibikorwa no mu zindi nzego.
Umuyobozi wayo, mu Rwanda no mu Burundi, Roger Nkubito yagize ati “Byinshi birimo kuba bifitanye isano n'akazi ka logistique. Hari nk'ikibuga cy'indege cya Bugesera, turimo kureba uburyo twagira ubufatanye n'inzego za leta ndetse n'iz'abikorera zifite ibikorwa kuri kiriya kibuga kugirango tuzagire uruhare muri logistique izakorerwa kuri kiriya kibuga, hari imishinga ya gari ya moshi na zo ziganirwaho. Bollore muri Afurika ifite kilometero zirenga ibihumbi bitatu za gari ya moshi. Aho naho rero dufitemo uburambe n'inyungu tukaba duteganya ko habonetse amahirwe na byo twabyinjiramo.”
Mu mwaka wa 2020 ishoramari ry'Ubufaransa ryari rifite agaciro ka milioni 6.8 z'amadolari.
Kuri ibi hiyongeraho inkunga ya milioni 60 z'ama euro zizakoreshwa mu gushaka inkingo za covid 19 no gufasha abatishoboye, milioni 40 zo kunganira ingengo y'imari ya leta, milioni 80 zizakoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi, milioni 5.8 zizakoreshwa mu guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro.
Iyi inkunga yose ikaba yaremejwe ubwo perezida Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda mu mpera z'ukwezi kwa gatanu 2021.
Jean Damascene Manishimwe
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru