Yanditswe May, 16 2022 20:16 PM | 102,092 Views
Itsinda ry'abashoramari 80 b'u Rwanda bari mu Misiri mu biganiro na bagenzi babo, bakaba bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.
Abashoramari bo mu Rwanda bari muri iki gihugu aho barimo kugirana ibiganiro na bagenzi babo, bigamije
kugaragaza amahirwe ahari y'ishoramari hagati y'ibihugu byombi.
Abagera kuri 80 nibo barimo kuganira na bagenzi babo b'abashoramari bo mu Misiri bagera kuri 300, ni ibiganiro byiswe B2B aho umushoramari ahura na mugenzi we bakaganira, buri ruhande rukagaragaza uko amahirwe y'ishoramari ahari n'uburyo habaho imikoranire.
Ni mu gihe hari n'abamurika ibyo bakora, aha harimo ikawa, icyayi, imbuto n'indabo by'u Rwanda.
Abashoramari bo muri Misiri nabo bavuga ko hari inyungu nyinshi ziri mu gukorana n'abashoramari bo mu Rwanda.
Dr Shady Ramadan Hassan, umushoramari wo Misiri ati "Dufite amahirwe meza yo kuba hari umubano mwiza n'u Rwanda kubera ko Misiri ifite inganda zitandukanye zibarizwa mu nzego zitandukanye. Umubano w'u Rwanda na Misiri ukwiye kujya ku rundi rwego kuko nko mu gihe cya Covid19 ubukungu bw'igihugu bwarahungabanye cyane ariko Misiri buhagaze neza ku rwego rw'isi companyi z'ubucuruzi za Misiri, zirifuza kurushaho imikoranire mu bihugu bya Afurika."
Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, Robert Bafakurera yagaragarije Abanya-Misiri ko u Rwanda ari igihugu bakwiye gushoramo imari, kuko ari igihugu gifite umutekano kandi cyorohereza abashaka gushora imari.
Ambasaderi
w'u Rwanda muri Misiri, Alfred Kalisa yasabye abashoramari b'ibihugu byombi
kubyaza umusaruro umubano ibigugu byombi bifitanye ndetse n'isoko rusange
rya Afurika ibi bihugu bihuriyeho.
Igihugu cya Misiri kiri ku rwego rwiza mu guteza imbere ubukerarugendo, ibikorwa remezo, ingufu, ubucuruzi n'ibindi.
Gifite indege zikorera ingendo Kigali hakaba harebwa uburyo RwandAir nayo yakora ingendo muri Misiri kugira ngo izo ngendo zige zifasha mu rujya n'uruza rw'abakora ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.
Mu myaka 5 ishize ibikorwa by'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Misiri byari bifite agaciro ka miliyoni 250 z'amadorari ya Amarika, mu gihe umwaka ushize ubucuruzi bwakozwe hagati y'ibihugu byombi bwari bufite agaciro ka miliyoni 17 z'amadorari ya Amarika.
Kwizera John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru