AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abashinjacyaha 36 bo muri EAC bari mu mahugurwa y'iminsi 5 ku byaha mpuzamahanga

Yanditswe May, 22 2017 16:26 PM | 3,144 Views



Abashinjacyaha 36 baturutse mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania bagiye kumara iminsi itanu mu Rwanda bahugurwa ku byaha mpuzamahanga cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bazahugurwa uburyo iki cyaha kiburanishwa mu nkiko n'ibimenyetso bikwiye gushingirwaho cyane ko ngo ari icyaha gikomeje kwiyongera. Aya mahugurwa mpuzamahanga ngo azafasha abashinjacyaha kwiyungura ubumenyi ku byaha mpuzamahanga 'international crimes'.

Ubusuwisi buri mu bateye inkunga iki gikorwa, Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Dr. Ralf Heckner yavuze ko gutera inkunga aya mahugurwa agenewe abashinjacyaha ari ingirakamaro kuko ngo bifasha akarere muri rusange kugira abashinjacyaha bakora kinyamwuga.

Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Jean Bosco Mutangana ayatangiza ku mugaragaro, yavuze ko abayitabiriye bazungukiramo ubumenyi mu mategeko ahana ibyaha mpuzamahanga cyane cyane hakazibandwa ku cyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage