AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abashakashatsi ba ICK berekanye ko umwanana ugira imboga nziza

Yanditswe Apr, 24 2021 10:08 AM | 29,746 Views



Abashakashatsi bo mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi baravuga ko umutumba w'insina wavamo impapuro nziza zikorwa udufuka batwaramo ibintu(enveloppe) mu gihe umwanana wo urimo ibiribwa bifitiye umubiri w'umuntu akamaro. 

Kuri uyu wa 23 Mata ni bwo bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bakoze ku nsina mu turere twa Muhanga Gisagara na Ngororero.

Benshi mu bahinzi b’urutoki imitumba bayifata nk’ifumbire cyangwa isaso y’insina uko bayirekara mu mirima ikabora. Igitoki kimaze kwana cyo bagikuraho umwanana na wo ukazaba ifumbire, bakaba nta we utekereza ko waribwa.

Mu kwezi kwa cumi kwa 2019 abashakashatsi muri CURP, Ikigo cy’ubushakashatsi cy’Ishuri Rikuru rya Kabgayi batangiye kureba niba umwanana n’umutumba biva ku nsina byabyazwa umusaruro. 

Kugeza ubu bamaze kugukora envelope mu mpapuro ziva mu mitumba, umwanana wo bakaba bagaragaza ko ari ikiribwa. 

Ildefonce Nkiliye ni umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubushakashatsi cya ICK. Uyu mushakashatsi avuga ko imboga z’umwanana zirimo ibintu byafasha umubiri guhangana n’indwara ziganjemo izitandura.

Ku mibare itangazwa n’aba bashakashatsi 30% ni cyo gipimo gito umwanana ushobora kuribwaho bitewe n’ubwoko bw’igitoki. Uw’igitoki cyera ku nsina bita gashangara ni wo ufite igice kinini kiribwa gihwanye na 60%. 

Padiri Dushimimana Fidèle ni umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK. Avuga ko ubu bushakashatsi ku nsina buzanagira uruhare mu kongera ubukungu bw’abahinzi b’urutoki ubusanzwe bamenyereye kurya no gucuruza ibitoki ariko ibisigaye ku nsina bigasa n’ibipfa ubusa. 

Avuga ko kumurika ibyavuye mu bushakashatsi ari ukwereka abanyeshuri ko nyuma yo gusoza amasomo batagarukira ku kwandika ibitabo ahubwo baba bakwiye gutekereza ku buryo ubumenyi bwabo bwavamo ibintu bifatika ariko bizana impinduka ku buzima bw’abaturage.

Alexis Namahoro/ Muhanga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama