AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Uko ubukungu bw'Igihugu bwari buhagaze mu 2021 n'ishusho ya 2022

Yanditswe Dec, 28 2021 19:57 PM | 111,704 Views



Mu gihe imibare yekana ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 10.1% muri uyu mwaka, abasesengura ibijyanye n'ubukungu basanga kongera amafaranga ashyirwa mu kigega nzahurabukungu, ari kimwe mu bitanga icyizere ko ubukungu buzakomeza kuzamuka neza mu myaka iri imbere.

Bavuga ko ibi biterwa n'uko amafaranga ava muri iki kigega azarushaho kugera kuri benshi bafite aho bahuriye n'ubukungu bw'igihugu.

Mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Paul Kagame yatangaje ko leta igiye kongera ingengo y’imari ishyira muri icyo kigega.

Prezida wa republika Paul Kagame yashimangiye ko igihugu cyakoze uko gishoboye gihangana n'ingaruka covid yagize buzima rusange bw'igihugu harimo n'ubukungu, ibi bibaka byaratanze umusuro w'uko bwakomeje kuzamuka muri uyu mwaka ugana ku musozo.

Imibare igaragaza ko ubukungu bwazamutse ku kigero cya 3.5%, mu gihembwe cya mbere cya 2021, buzamuka kuri 20.6% mu gihembwe cya 2 naho igihembwe cya 3 buzamuka ku kigero cya 10.1% . 

Ni mu gihe ubukungu bwari bwagabanutse ku gipimo cya 3.4% munsi ya zero mu mwaka wa 2020.

Umusaruro w'ubuhinzi wazamutseho 6% ugereranije no mu gihembwe cya kabiri, bituma uru rwego rwihariharira uruhare rwa 25% ku musaruro mbumbe w'igihugu.

Umusaruro w'inganda wazamutse ku gipimo cya 12% zigira uruhare  21% ku musaruro mbumbe wose, naho urwego rwa serivisi ruzamuka  ku gipimo cya 11%, rwiharira uruhare rwa 48% by'umusaruro mbumbe wose mu gihembwe cya 3 cy'uyu mwaka.

Abikorera basobanura ko gukomeza kuzahuka k'ubukungu kwagiye kugirwamo uruhare rukomeye no kuba leta yaragize bimwe yigomwa, nko kuvanaho imwe mu misoro ku bacuruzi, kongera gukomorerwa gukora n'ibindi.

Ingamba zinyuranye zafashwe zigamije kuzahura nizo zagize uruhare mu gutuma budasubira inyuma, ikigega nzahurabukungu nacyo cyagobotse abikorera, cyatangiranye miliyari 100 z'amanyarwanda aho 90% byayo amaze gukoreshwa. Iki kigega cyafashije amahoteri 141 yahawe miliyari 50.5, ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu byahawe miliyari 7.5, ibigo bicirirtse n’ibinini byahawe miliyari 10.3, naho abacuruzi bato  ibihumbi 3.977 basaranganywa miliyari 3.8 ndetse iki kigega cyamaze kubona izindi miliyari 250. 

Umuvugizi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, Theoneste Ntagengerwa avuga ko hari icyizere ko mu mwaka utaha abikorera bazakomeza gushyira ingufu mu mirimo ituma ubukungu budasubira inyuma.

"Kuba imibare y'abakingirwa ikomeza kwiyongera, bikomeza kurema agatima abikorera bo mu Rwanda kuko bizerana ko imyanzuro irimo na guma mu rugo itazafatwa bityo bikabaha uburyo bwo gukomeza ibikorwa byabo."

Abasesengura ibirebana n'ubukungu bashima ko leta ikomeza gushyira imbaraga mu gutera inkunga ibikorwa by'abikorera kandi bikazagera no ku bo nzego zabo zo hasi.

Biteganijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 10.2% uyu mwaka wa 2021, bukazazamuka kuri 7.2% muri 2022, bukazamuka ku mpuzandengo ya 7.9% muri 2023 mbere y'uko buzamuka ku gipimo cya 7.5% muri 2024.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura