AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasesenguzi bavuga ko nta bwigenge u Rwanda rwabonye ahubwo habaye umuhango

Yanditswe Jul, 02 2019 09:23 AM | 20,131 Views



Mu gihe uyu munsi hashize imyaka 57 u Rwanda rubonye ubwigenge, abasesengura amateka na politiki by'u Rwanda bemeza ko iyo ubwo ubukoloni butaryanisha Abanyarwanda, ubu u Rwanda ruba ari Igihugu giteye imbere cyane.

Muri uyu mwaka wa 2019, ibihugu byinshi ku mugabane wa Afrika birizihiza isabukuru y'imyaka irenga 55 bimaze bibonye ubwingenge bibukuye mu maboko y'abakoroni.

Tariki ya mbere Nyakanga mu 1962 ni bwo u Rwanda rwo rwabonye ubwo bwigenge. Idarapo ry'u Bubiligi ryarurukijwe hazamurwa iry'u Rwanda, bisobanurwa ko ubuyobozi bw'Igihugu bwari bukuwe mu maboko y'abanyamahanga bugashyirwa mu maboko y'Abanyarwanda ubwabo. Ubaze umunsi ku wundi, ubu hashize imyaka 57.

Inararibonye mu mateka y'u Rwanda Antoine Mugesera yemeza ko  yari ahibereye muri uwo muhango.

Yagize ati ''Umuhango w'ubwigenge warabaye, wabereye hano i Kigali i Nyarugenge hafi ya hariya hari Umujyi wa Kigali ubu twari duhari. Ni ukuvuga ngo umuhango warabaye abantu baratumirwa b'imbere mu Gihugu no hanze, hamanurwa ibendera ry'  Ababiligi hazamurwa iry'u Rwanda haba imikino, haba byinshi. Umuhango wo warabaye ikitarabaye ni ukubona ubwigenge ko abantu bibohora, bakagira ubwigenge koko bakagira ukwishyira n'ukwizana, bakaba abavandimwe ntihabe akarengane mu Rwanda, nicyo kintu tutabonye.''


Abasesengura ibirebana na politiki y'u Rwanda bemeza ko mbere y'ubukoroni Abanyarwanda bari babanye neza ariko ngo aho buziye buryanisha Abanyarwanda.

Ambasaderi Joseph Nsengimana asanga ubwigenge Abanyarwanda bari bakeneye ari ububabanisha neza aho kubatanya.

Yagize ati ''Numva ubwigenge bw'ukuri bwari ugukuraho icyo cyeragati cyari cyarashyizweho n'abakoroni, Abanyarwanda bakongera bakunga ubumwe bwabo, bakubaka igihugu cyabo uko bagitekereza, bakagura urwego mpuzamahanga ariko aribo babyitekerereje. Numva iyo ubwigenge buba bwo u Rwanda tuba tugeze kure ariko nyuma ntabwo ariko byagenze.''  

Impuguke mu birebana n'ubuyobozi n'imitegekere, Dr Phanuel Murenzi avuga ko kwigenga nyakuri kw'igihugu ari ukwigenga gushingiye no ku ngengo y'imari kuko bituma ntawuguhatira gukora icyo utifuza.

Ati ''Igihe rero ushoboye kuba wakwihaza mu ngengo y'imari  icyo gihe uba usa naho wigizayo umukoloni, umwigizayo uti oya, nanjye nshoboye gukora ibyanjye kandi mfite n'ububasha iyo rero ni intambwe ikomeye cyane mu kwigira , u Rwanda rurakora neza ni cyo dushaka kandi nizera ko n'ubuyobozi bwiza icyo kintu kizagerwaho u Rwanda rukagira ubwigenge bwuzuye cyangwa se buhamye mu by'ukuri.''

Bamwe mu baturage na bo bahamya ko inzira Igihugu kirimo ubu ariyo nzira yo kwigenga bitewe n'uko buri Munyarwanda afite uburenganzira mu gihugu cye.

Rwicaninyoni Damien utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta bwigenge Abanyarwanda bari bafite bitewe n'uko nta bwisnzure bagiraga, aho atanga urugero rwo kuba umuntu yaravaga muri komini imwe yajya mu yindi agasaba uburenganzira.

Ati ''Nko mu gihe cya kera wavaga muri komine imwe ujya mu yindi uvuga uti nyamuneka noneho simvayo ariko ubu ufite imbaraga igihugu cyose wakizenguruka ntihagire ikibazo uhura nacyo byaba bigeze na nijoro ukavuga uti ndagenda byanga bikunze, ndi butahe wajya gucumbika ugasanga nta kindi kibazo ariko icyo gihe wajyaga ahantu ukaba udafite igipapuro cy'inzira ukumva utagomba kugira ahantu urara ariko ino saha umunyarwanda utagize ibintu ukubaganaho uragenda amasaha 24/24.''

Na ho Gatsinzi Didace utuye mu Karere ka Gasabo ati '' Ubwigenge buragaragara neza, abanyarwanda barishyira bakizana, Abanyarwanda ntawukimeneshwa, abari hanze barimo barataha uba ufite ijambo mu gihugu mu buryo bugaragara cyane, abana baratsinda bagatsindira ku bwenge bwabo kandi ukabona leta ntivangura.''

Abasesengura politiki n'amateka by'u Rwanda bemeza ko icyerekezo cy'iterambere u Rwanda rwashyizeho muri iki gihe ari umusingi utajegajega wo kwigira, kuzamura imibereho y'umunyarwanda n'iterambere ry'Igihugu muri rusange.

Inkuru ya Jean Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama