Yanditswe May, 25 2021 18:14 PM | 40,630 Views
Mu gihe imibare igaragaza ko nibura mu Rwanda
havuka abana bari hejuru y'ibihumbi 300 buri mwaka, abasesenguzi basanga ibi
bisigira igihugu umukoro wo gutekereza ku bizafasha aba baturage mu bihe biri
imbere nko kubabonera ubutaka bwo guturaho, guhinga, amashuri, ibizabatunga,
imirimo n'ibindi.
Iyo uganiriye n'abaturage b'ingeri zitandukanye bakubwira ko babona umubare w'abaturage ugenda wiyongera, ibi ngo babishingira ku mubare w'abana bavuka.
Niyonzima J.Claude utu mu karere ka Gasabo, avuga ko igituma imibare izamuka ari abana b'abakobwa babyarira mu ngo iwabo.
Igipimo cy'ubwiyongere bw'abaturage cy'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, kigaragaza ko mu mwaka wa 2020 hari hateganijwe kuvuka abana ibihumbi 364 342, ariko imibare ikaba yerekana ko mu bitabo by'irangamimerere handitswe abana ibihumbi 312 678 bangana na 85% by'abagombaga kuvuka.
Abana b'abahungu bavutse ni ibihumbi 158 450, abakobwa bakaba ibihumbi 154 228.
Umwaka wa 2019 wo handitswe abana ibihumbi 313,398 ni ukuvuga 87% by'abana ibihumbi 360 389 bari bateganijwe kuvuka muri uwo mwaka.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubwiyongere bw'abaturage mu kigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare Michel Ndakize, avuga ko icyorezo cya covid 19 kiri mu byatumye abantu batitabira kwandikisha abana mu bitabo by'irangamimerere nyamara umwana abifitiye uburenganzira.
Ati “Byarorohejwe, ubundi bajyaga ku Murenge urumva ko hari kure, igihugu gitekereza ko hajya umwanditsi w'irangamimerere umwana ahite yandikwa. Umuntu niba yabyariye mu rugo najye ku Kagari ni hafi umwana ahite yandikwa, ubu ni uburyo bwo gufasha abanyarwanda kwandikisha abana kugirango umwana agire uburenganzira, igihugu kimumenye gikore igenamigambi rimushingiyeho.”
Kubyarira kwa muganga bimaze kugera ku gipimo cya 94%, ibintu abatanga serivisi z'ubuzima bavuga ko bigenda bitera intambwe, ugereranije n'imyaka yashize.
Uku kwiyongera kw'abaturage basaga ibihumbi 300 buri mwaka, abenshi bavuga ko uyu mubare ungana n'abatuye akarere kamwe.
Umuvugizi w'imiryango itari iya leta, Dr Nkurunziza Joseph Ryarasa avuga ko n'ubwo ubwinshi bw'abaturage ari imbaraga z'igihugu, ngo bikwiye guha umukoro leta n'abafatanyabikorwa bayo ku bizafabasha mu bihe biri imbere kugirango aba baturage batazaba umuzigo ku gihugu.
Usibye abana bangana na 85% bandikishijwe mu bitabo by'irangamimerere mu mwaka ushize, muri rusangeabantu bapfuye muri uwo mwaka ni 22 634 ugereranije n'ibihumbi 23 791 bapfuye mu mwaka wa 2019.
Imibare y’Ikigo cy’barurishamibare igereranya imfu hagati y'abagabo n’abagore yerekana ko umwaka ushize, iyo habaga hapfuye abagabo 124.1, habaga hapfuye abagore 100.
Jean Claude Mutuyeyezu
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru