AGEZWEHO

  • Ibigo by’amashuri bibyaza gute ubutaka bifite mu kwihaza mu biribwa? – Soma inkuru...
  • Abashaka gukorera permis definitifs bemerewe kwiyandikisha – Soma inkuru...

Abasesenguzi bagaragaje uko Abanyarwanda bamaze kugira umuco wo gutanga imisoro

Yanditswe Nov, 19 2021 19:42 PM | 112,036 Views



Abasesengura ibijyanye n'ubukungu kimwe n'abaturage muri rusange, bashimangira ko kimwe mu bituma ingano y'imisoro igihugu gikusanya ikomeza kwiyongera, birimo kugirwamo uruhare n'uko abarebwa n'imisoro bagenda bagira imyumvire iri ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no gusora. 

Mu myaka 10 ishize imisoro yinjijwe yavuye kuri miliyari 650 ikaba igeze kuri miliyari zisaga 1600.

Imibare y'ikigo cy'imisoro n'amahoro, igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2012/2013 imisoro igihugu cyinjije yari miliyari 651.9, muri 2015/2016 yari miliyari 986.7 mbere y'uko hakusanywa miliyari 1086.5 muri 2016/2017.

Ibikorwa by'abikorera, ni bimwe mu bigira uruhare rukomeye mu iyinjizwa ry'imisoro mu gihugu.

Abikorera bo hirya no hino mu mugi wa Kigali basobanura ko imyumvire ku itangwa ry'imisoro igenda ihinduka, ari yo mpamvu ingano yayo irushaho kuzamuka.

Uko imyaka ikomeza gushira ni nako imisoro ikusanywa irushaho kuzamuka, nko mu mwaka wa 2019/2020 imisoro yari kuri miliyari 1.494,8, mu mwaka w'ingengo y'imari 2020/2021 hakusanijwe miliyari 1635.8, mu gihe muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/2022 hateganijwe kwinjiza imisoro ingana na miliyari 1.755.5 bingana na 67% by'ingengo y'imari yose igihugu kizakoresha.

Umusesenguzi, Manirakinga Manasseh avuga ko n'ubwo icyorezo cya Covid 19 cyahungabanije bikomeye ishoramari n'ubucuruzi, bitabujije ko ibikorwa bimwe na bimwe nk'inganda n'ubwubatsi bikomeza gukora hakaniyongeraho no kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, bityo ngo n'imisoro ikaba yakomeje kwinjizwa.

Guverineri wa banki nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko ubukungu bw'igihugu bukomeje kuzahuka bishingiye ku rwego rw'ubuhinzi usibye urwego rwa service rwahungabanye bikomeye kubera Covid 19.

Ku rundi ruhande ariko abarebwa n'imisoro bashishikarizwa gukomeza kugira umuco wo gusora hagamijwe ko igihugu kigera ku ntego zacyo zo kwihaza ku ngengo y'imari ituruka imbere mu gihugu.  

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ibigo by’amashuri bibyaza gute ubutaka bifite mu kwihaza mu biribwa?

Abashaka gukorera permis definitifs bemerewe kwiyandikisha

EU yageneye u Rwanda miliyari 20 Frw yo gushyigikira kugarura amahoro muri Cabo

Abaganga bo muri Israel bavuye abarwaye indwara yo kujojoba mu Bitaro bya Ruheng

Amajyepfo: Hari poste de sante zitagikora kubera imikoranire itanoze na RSSB

Rusizi: Hatashywe ibiraro bitatu byo mu kirere