Abasesenguzi basanga imyaka 4 ishize ya NST1 yararanzwe n'umuvuduko mu iterambere

AGEZWEHO

  • Abanyamahanga bari mu Rwanda bashimye ingamba leta yafashe mu guhangana na Covid19 – Soma inkuru...
  • Ku nshuro ya Mbere Youthconnekt Africa Summit igiye kubera hanze y’u Rwanda – Soma inkuru...

Abasesenguzi basanga imyaka 4 ishize ya NST1 yararanzwe n'umuvuduko mu iterambere

Yanditswe Sep, 26 2021 21:02 PM | 44,323 Views



Abasesengura politiki n'imiyoborere, baravuga ko imyaka 4 ishize ya gahunda y’igihugu yokwihutisha Iterambere NST1, yaranzwe n'umuvuduko udasanzwe uganisha igihugu ku iterambere ryifuzwa n'abaturage.

Ibi barabivuga mu gihe kuri uyu wa 26 aribwo hashize  imyaka ine 4, Misitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente agejeje iyi gahunda ku Nteko ishinga amategeko.

Tariki ya 26 Nzeri muri 2017 nibwo Minisitiri w'intebe, Dr. Edouard Ngirente yagejeje ku nteko ishinga amategeko gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (2017-2024) NST1.

Ibikorwa by'ingenzi bigize gahunda bikubiye mu nkingi 3 arizo ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere.

Dr Ngirenge yagize ati “Intego ni ukurushaho kwihutisha iterambere ry'ubukungu rishingiye ku ishoramari ry'abikorera ku bumenyi no ku mutungo kamere w'igihugu cyacu, kandi butagira uwo buheza kugirango iyo ntego izagerweho hazakorwa ibikorwa by'ingenzi birimo  guhangwa imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri 1,500,000 .”

Bamwe mu baturage bavuga ko hari impinduka zigaragara muri iyi myaka 4 ya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere.

Impinduka ahanini barazishingira ku bikorwa remezo birimo imihanda yubatswe hirya no hino mu gihugu.

Umurerwa Alphonse utuye mu Mujyi wa Kigali agira ati “Iyi mihanda yose yari itaka, isura yarahindutse cyane  n'amatara ku mihanda.”

Umuyobozi wungirije w'umuryango Never Again Rwanda, Eric Mahoro avuga ko iyi myaka 4 ishize yaranzwe no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage

Ati “Umuntu yavuga ko urugendo rumaze kugendwa mu myaka 4 ni runini cyane cyane mu birebana n'imiyoborere, umuntu yabonye mu kwihuta cyane cyane mu gushyira mu bikorwa za gahunda zari zigenewe kuzamura abaturage, cyane cyane muzi ibibazo twajyaga twumva muri za gahunda nka VUP. Ikindi ni uruhare rw'abaturage mu mihigo n'uburyo imihigo yarebwaga, uko imihigo yagerwagaho byarahindutse ubu mu gusuzuma imihigo uko igerwaho bita no ku ruhare rw'umuturage.”

Mu bijyanye n'ubukungu, Guverinoma yari yarihaye intego y'uko ubukungu bw'u Rwanda buzajya buzamuka ku kigero kingna  9.1%. Guhanga imirimo 1.500,000, guteza imbere gahunda y'ibikorwa mu Rwanda izwi nka Made in Rwanda  n'ibindi.

Habyarimana Straton, umusesenguzi mu bukungu avuga ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamukaga neza, n'ubwo bwaje gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya covid-19.

Mu myaka 4 ishize gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere itangajwe, harimo ikabakaba ibiri igihugu kimaze gihanganye na COVID-19.

Aabsesenguzi baravuga ko ingufu guverinoma yashyize mu guhangana n’iki cyorezo cyugarije isi, zizaba imbarutso y’izanzamuka ry’ubukungu no kwihuta kwabwo.

Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ku nshuro ya Mbere Youthconnekt Africa Summit igiye kubera hanze y’u Rwan

Abanyarwanda bishimiye impanuro perezida Kagame yatanze mu kwizihiza imyaka 25 y

Motema Pembe yo muri RDC yatsinze AS Kigali mu mikino wa CAF Confederation Cup

AMAFOTO: Minisitiri Gatabazi yitabiriye igikorwa cyo koroza Inka abaturage bo mu

Abantu batatu bahitanwe n'imvura yaguye mu karere ka Huye

RIB yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ibyo bazitangarizaho