AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Abasenateri batangaje ko batewe impungenge n'imicungire itanoze mu mashyamba n'ibyanya bikomye

Yanditswe Nov, 13 2023 21:05 PM | 90,842 Views



Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, bavuze ko batewe impungenge n'imicungire itanoze mu mashyamba n'ibyanya bikomye.

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere iyi komisiyo yatangiye igikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe yashyiriweho umukono i Rio De Janeiro muri Bresil, ku wa 5 Kamena 1992.

Ubwo abagize iyi komisiyo baganiraga na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc bashimye intambwe imaze guterwa mu kurengera ibidukikije, bagatanga urugero rw'ibikorwa byakozwe mu kubungabunga ibishanga burimo, ibiti byatewe mu bice by'amayaga no mu Karere ka Gicumbi n'ibindi.

Ku rundi ruhande ariko aba basenateri bavuga ko hakiri ibibazo mu micungire y’amashyamba.

Minisitiri w'Ibudukikije Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc, avuga ko mu mwaka wa 2030 u Rwanda ruzaba rumaze kugabanya imyuka yangiza ikirere ku kigereranyo cya  38%.

Ku bitaranoga, avuga ko bisaba ko inzego zose zikwiye gufatanya kuko hari abagifite imyumvire mike ku kurengera ibidukikije bakeneye kwigishwa, byaba ngombwa bakanahanwa.

Mu gihe cy'ibyumweru bitatu, abasenateri bagize iyi komisiyo bazasura kandi bagirane ibiganiro n'inzego zose zifitanye isano no kurengera ibidukikije.

Jean Paul MANIRAHO 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF