AGEZWEHO

  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...
  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...

Abasenateri basoje manda barasaba abashya kumenyekanisha amahame remezo

Yanditswe Oct, 11 2019 08:40 AM | 16,159 Views



Tariki ya 10 ukwakira 2019 ni bwo manda ya kabiri ya Sena yarangiye. Bamwe mu basenateri basoje iyi manda barasaba abazabasimbura gushyira ingufu mu kumenyekanisha amahame remezo Igihugu kigenderaho no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, kugira ngo  gishobore kugera ku ntego gifite.

Abasoje manda yabo n'abazayisoza mu mwaka utaha wa 2020, bishimira ko imikorere yabo yaranzwe no gushyira hamwe muri iyi myaka 8, bakemeza ko ari byo byabafashije kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

Senateri Karangwa Chrysologue yagize ati "Imikoranire hagati y'abasenateri ubwacu muri rusange yabaye myiza cyane, twakoze nk'abantu bari mu muryango umwe, twakoze nk'abantu bumva ko buri umwe akeneye undi cyane cyane mu kuzuzanya mu bikorwa bitandukanye, kugirana inama aho bibaye ngombwa."

Senateri Sindikubwabo avuga ko manda irangiye yungukiyemo byinshi. Yagize ati "Nishimiye ko Abanyarwanda bampaye inshingano yo kuba umusenateri, imyaka 8 ntabwo ari mike, uyu munsi nkaba nyirangije kandi numva nyirangije neza. Icyo ni cyo cya mbere, icya kabiri kandi ni uko nungukiyemo byinshi. Nasobanukiwe cyane cyane Itegeko nshinga n'amahame remezo igihugu cyacu kigenderaho, ngira n'uruhare mu kuyamenyekanisha mu nzego no ku Banyarwanda."

Sena y'u Rwanda ifite inshingano yihariye yo kugenzura amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda. 

Senateri Sindikubwabo  na Senateri Mukasine Marie Claire, bari mu basoje manda yabo. Bishimira ko iyi myaka 8 irangiye hagiyeho ibipimo ngenderwaho bigena uburyo bwo kugenzura ayo mahame remezo, kandi buri komisiyo ihabwa kugenzura amahame ajyanye n'inshingano yayo mu gihe mbere byarebaga komisiyi ya politiki gusa.

Basaba abazabasimbura, gushyira ingufu mu kuyamenyekanisha kuko ngo abantu batarayasobanukirwa bihagije.

Mu baseanteri bari muri manda ya 2, hari 6 bazasoza manda yabo mu mwaka utaha wa 2020 kuko binjiye muri sena mu mwaka wa 2012, ni ukuvuga nyuma y'umwaka umwe abandi batangiye. 

 Abo ni Prof Karangwa Chrysologue, Nyagahura Marguerite, Kalimba Zephrin, Uwimana Consolée, Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne D'Arc. 

Senateri KarangwaChrysologue, avuga ko ibi bifasha sena gukomeza imirimo nta guhagarara kubayeho, ndetse ko nk'abasigayemo baba nk'ikiraro hagati y'abasenateri bashya n'abacyuye igihe.

Mu basenateri 20 batangiye manda ya 2 mu mwaka wa 2011, abagiye gusoza manda ni 18, bitewe n'uko hari abavuye muri Sena ntibasimburwe, kuko igihe cyari gisigaye ngo manda irangire cyari munsi y'umwaka. Abo ni Dr Richard Sezibera wagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ndetse na senateri Bishagara Kagoyire Therese witabye Imana.

Inkuru mu mashusho


Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira