AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasenateri basabye ko ikibazo cy’abana bakomeje guta ishuri gihagurukirwa

Yanditswe Dec, 07 2022 16:59 PM | 172,195 Views



Abasenateri batangaje ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese, mu gukemura ikibazo cy'abana bakomeje guta ishuri, kugira ngo intego y'igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi izagerweho.

Ku rwunge rw’amashuri rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, higa abanyeshuri 4105 bo mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.

Itsinda ry’abasenateri bo muri Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu basuye iki kigo cy’amashuri, hagamijwe kumenya ibikorwa mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Umuyobozi w’iki kigo, Nsengimana Charles avuga ko hari imwe mu myitwarire igaragara kuri bamwe mu bana benda guta ishuri.

“Buri cyumba cy’ishuri kiba gifitemo abana hagati y’ 1 na 3 biga tugenda turwaza, none yasibye, ejo yagarutse, muri uyu mwaka dufite abana 35 biga nabi, twabashyiriyeho gahunda yitwa yo kubitaho na nyuma y’amashuri, n'ubwo bimeze bityo iyo gahunda bayizamo basiba, tukajya kubashaka.”

Bamwe mu babyeyi ndetse n’abarimu bagaragaza zimwe mu mpamvu zikunze gutuma abana bata ishuri.

Mukashyaka Geraldine ati ‘‘Akenshi tubona biterwa n’amakimbirane mu muryango, umwana ashobora kuva ku ishuri yagera mu rugo, ababyeyi be bakaza nijoro basinze, umugabo yaza yasinze agatangira kurwana n’umugore, abana bagatangira kuraraguza hanze, hari n’igihe uwo mwana nawe bamutuka, wa mwana niyo abashije kujya ku ishuli aba asinzira.’’

Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, Umuhire Adrie avuga ko  ari uburenganzira ku bana bari mu kigero  cyo kwiga kwitabira kujya ku mashuri, iyo bidakozwe ngo bigira ingaruka zikomeye.

‘‘Kwiga ni uburenganzira umwana agomba kugira, iyo igihugu gifite abantu bize ubujiji buba bwacitse, bigatuma igihugu kirushaho gutera imbere. Niba igihugu cyacu tuzi ko ubukungu twifuza kugira buzaba bushingiye ku bumenyi, birasaba ko nta mwana w’umunyarwanda usigara atize.’’

Nyuma yo gusura ibigo by’amashuri hazakurikiraho kuganira n’inzego zifite mu nshingano uburezi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Raporo ya Minisiteri y’uburezi  y’umwaka wa 2020/2021, igaragaza ko mu mashuri abanza, umubare w’abana bavuye mu ishuri warushijeho kuzamuka  uva kuri 7,8% mu mwaka wa 2019 ugera ku 9,5% mu mwaka wa 2020/2021.

Iyo raporo inerekana ko mu mashuri yisumbuye, umubare w’abanyeshuri bata ishuri wiyongereye uva ku 8,2% mu mwaka wa 2019 ugera ku 10,3% mu 2021.

Carine Umutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage