Yanditswe Jan, 20 2020 08:42 AM | 940 Views
Umuryango FPR Inkotanyi wasabye abasenateri bawukomokamo kwirinda kugwa mu mutego wo kwishakira inyungu zabo bwite ndetse no kwibuka ko u Rwanda rwahisemo politiki y’ubwumvikane.
Umuryango FPR Inkotanyi wahaye Abasenateri impamba izabafasha mu nshingano zabo harimo n’izitoroshye kurinda amahame remezo akubiye mu itegeko nshinga.
Mu Rwanda, Abasenateri ntibatorwa hashingiwe ku mitwe ya politiki ariko FPR yahisemo guhuza abanyamuryango bayo bagiriwe icyizere cyo kuba abasenateri ibaha impanuro zizabafasha mu kazi kabo,makazi bamaze amezi 3 batangiye.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Ngarambe Francois yahamagariye izi ntumwa za rubanda kurangwa no gushyira imbere inyungu z’abaturage.
Senateri Dushimana Lambert avuga ko ibi biganiro ari impamba ikomeye izabafasha gusohoza inshingano zabo naho Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Esperance agashimangira ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bintu by’ ingenzi bizabafasha.
Ku bijyanye n’imikoranire ya Guverinoma n’Inteko Ishinga amategeko,Umunyamabanga Mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi Ngarambe Francois yasabye abasenateri kugirana n’abagize guverinoma mu rwego rwo kureba ibiri mu nyungu z’igihugu.
Sena y’u Rwanda igizwe n ‘abasenateri 26 barimo 12 batorerwa mu ntara n’Umujyi wa Kigali, 2 batorerwa muri Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta n’ay’abikorera, 4 batorerwa mu Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, n’umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.
Bosco KWIZERA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru