Yanditswe Jan, 22 2021 20:06 PM
7,590 Views
Ikigo cy'igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, kiratangira gahunda yo gupima abaturage icyorezo cya COVID19.
Ni igikorwa kizarangira hapimwe abaturage basaga ibihumbi 20, aho hazajya hapimwa nibura abantu 125 muri buri kagari mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.
RBC ivuga hakazapimwa abantu bose bafite imyaka 70 kuzamura, abafite indwara zidakira (nka diyabete, umuvuduko w'amaraso, indwara z'umwijima n'impyikon izindi, abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA); abahuye n'uwanduye COVID19 n'ufite ibimenyetso bya COVID19 ariko akaba ataripimisha.
Iki kigo kivuga ko iyi gahunda yo gupima,iri mu rwego rwo kureba uko icyorezo gihagaze muri ibyo byiciro, ndetse bigafasha inzego z' ubuzima kurushaho gufata ingamba.
RBC yasabye abantu bujuje ibisabwa kugera ku biro by'akagari batuyemo ku matariki bazajya bamenyeshwa n'utugari batuyemo.
Mu gihe gupima icyorezo cya COVID19 ubusanzwe abantu basabwa kwishyura, iri suzuma ridasanzwe ryo nta kiguzi abaturage bazasabwa ku gipimo cya COVID19 kizatangwa.
Gahunda yo gupima abaturage benshi mu Mujyi wa Kigali ibaye mu gihe hagaragara ubwiyongere bukabije bw'icyorezo, aho byanatumye Guverinoma ifata icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo mu gihe cy'ibyumweru bibiri.
Guverinoma yageneye inganda miliyari 150 yo gukomeza kuzahura inganda zashegeshwe na COVID19
Mar 26, 2021
Soma inkuru
Imbamutima z'abagororwa bakingiwe icyorezo cya COVID19
Mar 10, 2021
Soma inkuru
Inzobere mu byorezo zisanga Guma mu Karere ishobora gutanga umusaruro.
Jan 13, 2021
Soma inkuru
Guverinoma yaburiye abaturage ko hashobora kugaruka gahunda ya guma mu rugo mu gihe bakomeje kutubah ...
Nov 09, 2020
Soma inkuru
Abaturage basaga100 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri Hotel ya Landmark Suites yo mu karere ka GAS ...
Nov 09, 2020
Soma inkuru
Nyuma y’amezi 8 amashuri afunze kubera icyorezo cya COVID19, kuri uyu wa mbere amasomo yongeye ...
Nov 03, 2020
Soma inkuru