AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasaga ibihumbi 20 bagiye gupimwa COVID19 mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe Jan, 22 2021 20:06 PM | 8,962 Views



Ikigo cy'igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, kiratangira gahunda yo gupima abaturage icyorezo cya COVID19.

Ni igikorwa kizarangira hapimwe abaturage basaga ibihumbi 20, aho hazajya hapimwa nibura abantu 125 muri buri kagari mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali. 

RBC ivuga hakazapimwa abantu bose bafite imyaka 70 kuzamura, abafite indwara zidakira (nka diyabete, umuvuduko w'amaraso, indwara z'umwijima n'impyikon izindi, abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA); abahuye n'uwanduye COVID19 n'ufite ibimenyetso bya  COVID19 ariko akaba ataripimisha.

Iki kigo kivuga ko iyi gahunda yo gupima,iri mu rwego rwo kureba uko icyorezo gihagaze muri ibyo byiciro, ndetse bigafasha inzego z' ubuzima kurushaho gufata ingamba. 

RBC yasabye abantu bujuje ibisabwa kugera ku biro by'akagari batuyemo ku matariki bazajya bamenyeshwa n'utugari batuyemo.

Mu gihe gupima icyorezo cya COVID19 ubusanzwe abantu basabwa kwishyura, iri suzuma ridasanzwe ryo nta kiguzi abaturage bazasabwa ku gipimo cya COVID19 kizatangwa.

Gahunda yo gupima abaturage benshi mu Mujyi wa Kigali ibaye mu gihe hagaragara ubwiyongere bukabije bw'icyorezo, aho byanatumye Guverinoma ifata icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo mu gihe cy'ibyumweru bibiri.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage