Yanditswe Dec, 16 2020 08:39 AM | 80,714 Views
Urugaga
rw’abikorera mu Rwanda ruvuga ko kuri ubu abitabira imurikagurisha mpuzamahanga
ririmo kubera i Gikondo babarirwa hejuru y’ibihumbi 2 ku munsi, umubare ukiri
hasi bagereranyije no mu bihe bisanzwe. Gusa ngo hari icyizere ko ubwitabire
buzagenda bwiyongera.
Ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo hari umutuzo n’urujya n’uruza rw’abakiriya ruracyari ruke. Abamurika ni bo baryiganjemo ndetse bamwe baracyubaka aho bazakorera. Abana bari munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuhinjira.
Bake mu bakiriya barisura bavuga ko harimo ibicuruzwa byinshi nk’ibisanzwe ariko abaguzi bakaba batarabyitabira.
Uwitwa Habarurema ati “Ibintu kuba birimo n’ibyiza cyane rwose birahari ariko bitewe n’amabwiriza turimo y’icyorezo cyugarije isi n’u Rwanda impinduka ziragaragara ubwitabire buri hasi, ibicuruzwa birimo kuruta abaje gusaba serivisi.”
Na ho Munyemana Jean Paul ati “Njyewe iri murika gurisha ribaye ku ncuro ya 23 muri iki gihe cya Covid 19 rirantangaje ntabwo numvaga ko nahasanga ibintu nk’ibi. Ndabona ibyinshi byaragarutse, ahubwo ikintu nabonye ibiciro byariyongereye, hari aho nanyuze nko mu nkweto iyaguraga 15 yageze kuri 20000 n’ibindi.”
Abitabiriye iri murikagurisha na bo bagaragaza impungenge z’ubuke bw’abakiriya, bagereranyije n’ibihe byashize:
Umucuruzi witwa Amani Kagame ati “Maze kuhaza inshuro 6 ariko iyi nshuro irakonje nta muziki dufite bawutubujije ngo iratuma twegerana, cyangwa umukiriya akwegere agiye kukongorera. Abakiriya ntabo harimo itandukaniro rinini ugereranije na EXPO y’umwaka ushize kuko twaracuruje tubona amafaranga ariko iyi ngiyi kuva mu gitondo kugera saa munani nta mukiriya uratubwira ngo mwaramutse.”
Abdullah wo mu Misiri avuga ko icyorezo cya COVID19 cyatumye imurikagurisha rikonja cyane.
Ati “COVID19 yatumye ibyo twari twiteze tutabibona nta baturage bari kuza, nta gucuruza, harakonje, ntabo, bacitse intege, expo zabanje ntawazigereranya n’iyi harimo ikinyuranyo kinini nta bwisanzure.”
Mu bamurika harimo na Peter Ntigurirwa wazanye ikoranabuhanga rifasha abatabashije kwitabira imurikagurisha guhahira aho bari kandi ibyo baguze bikahabasanga.
Ati “Yaba ari utaje muri exposition abasha kugura ibintu agumye aho ari iyo application yitwa “GUMA AHO” ituma abantu bashobora kugura ibintu bitandukanye batavuye aho bari bakagura nk’abaje muri expo, iyo umuntu agiye muri play store ajya kuri app yitwa “guma Aho”akareba ibicuruzwa bitandukanye agakora order agakoresha uburyo butandukanye bwo kwishyura buriho duhita tumushyira ikintu aguze iwe mu rugo kandi agasanga cyujuje ubuziranenge.”
Umuvugizi w’Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) Theoneste Ntagengerwa avuga ko kuba ubwitabire bukiri hasi byatewe n’iki cyorezo cya COVID19. Gusa ngo no kuba bikiri mu minsi ya mbere y’itangira abakiriya bazagenda biyongera.
Yagize ati “Iyo urebye mu mibare abaza gusura turi hagati ya 2100 na 2500 ku munsi, abaza gusura kubera twagabanije imyaka ku bana batagomba kuzamo kuva kuri 12 kumanura, ubwo urumva n’ababyeyi bazanaga na bo hari abashobora kutaza ariko nanone byajyanye n’uko natwe tutifuzaga ko abantu baba benshi ngo babyigane, bakaba bashobora kwanduzanya covid19. Ikindi ni uko mu cyumweru cya mbere cya expo tuba dufite abantu bake, abantu baba batarabimenya, abatarabona amafaranga, n’abaza kureba ibishobora kugurishwa, ibyumweru 2 ni bwo imibare itangira kuzamuka n’ubu ni ko bishobora kuzagenda.”
Iri murikagurisha mpuzamahanga ryitabiriwe n’abamurika 382 baturutse mu bihugu 12. Batangira saa tatu bagafunga saa moya z’umugoroba. Biteganyijwe ko rizasozwa tariki 31 z’uku kwezi.
Jean PAUL TURATSINZE
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru