AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Abanyarusizi bashaririwe na Wikendi yo mu bihe bya COVID19

Yanditswe Nov, 15 2020 20:45 PM | 51,011 Views



Kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid 19,benshi mu batuye umugi wa Rusizi baravuga ko impera z’icyumweru (weekend yaho) isigaye ibishye cyane ugereranyije na mbere ya Covid 19. Baravuga ko icyo bari gukora ubu ari ugukaza ingamba zo kwirinda Covid 19 kugira ngo basubire mu buzima busanzwe ngo barebe ko weekend yaho yasubirana uburyohe yahoranye.

Weekend ya Rusizi yabaga ishyushye cyane, urujya n’uruza rw’Abanyarwanda n’abakongomani,abajya gufata akayaga ku mazi y’Ikivu,hari yewe n’abavaga i Kigali bakaza ino aha gutyo n’ibindi.Iyi sura ubu ntigihari. Weekend ya Rusizi ngo nta buryohe igifite.

Ku mazi harera,aho abasirimu baruhukiraga ubu uhasanga abazamu gusa na bo bishwe n’irungu.

Amwe mu matungo magufi asigaye acunga akajya kwidagadurira aho yageraga agiye kubagwa,hamwe twahasanze ihene n’abana bayo,ni mu nyubako iri ku mazi hamwe mu ho abantu benshi bakundaga kwicara.

Bamwe mu basohokeraga bene aha,ubu ni ugutaha ubukwe gusa na bwo mu buryo bavuga ko butisanzuye.

Mu mihanda na ho wahasangaga inkumi n’abasore bafatanye agatoki,ubu ni bake cyane.

Kubera urujya n’uruza ruke n’amahoteli yemerewe gufungura yirirwa ategereje abayinjiramo bukira nta gishya. Aba banyamugi benshi,ubu weekend barayirira mu ngo zabo.

Kubiha kwa weekend ariko bikomeje kubatiza imbaraga zo gukomeza gukora ibisabwa byose ngo basubire mu buzima busanzwe,weekend isubirane isura yayo

Rusizi ni ko gace k’igihugu kamaze igihe kirekire muri guma mu rugo,amezi abarirwa muri atandatu.Ikiyaga,imipaka,amahoteli,ubusitani butandukanye ni bimwe mu byatumaga abantu bahuga muri weekend,ibi byose ntibirasubira ku murongo neza,gusa abaturage bagirwa inama ko kwirinda bibanziriza kwidagadura.


Theogene TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura