Yanditswe Nov, 15 2020 20:45 PM | 51,011 Views
Kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid 19,benshi mu batuye umugi wa Rusizi baravuga ko impera z’icyumweru (weekend yaho) isigaye ibishye cyane ugereranyije na mbere ya Covid 19. Baravuga ko icyo bari gukora ubu ari ugukaza ingamba zo kwirinda Covid 19 kugira ngo basubire mu buzima busanzwe ngo barebe ko weekend yaho yasubirana uburyohe yahoranye.
Weekend ya Rusizi yabaga ishyushye cyane, urujya n’uruza rw’Abanyarwanda n’abakongomani,abajya gufata akayaga ku mazi y’Ikivu,hari yewe n’abavaga i Kigali bakaza ino aha gutyo n’ibindi.Iyi sura ubu ntigihari. Weekend ya Rusizi ngo nta buryohe igifite.
Ku mazi harera,aho abasirimu baruhukiraga ubu uhasanga abazamu gusa na bo bishwe n’irungu.
Amwe mu matungo magufi asigaye acunga akajya kwidagadurira aho yageraga agiye kubagwa,hamwe twahasanze ihene n’abana bayo,ni mu nyubako iri ku mazi hamwe mu ho abantu benshi bakundaga kwicara.
Bamwe mu basohokeraga bene aha,ubu ni ugutaha ubukwe gusa na bwo mu buryo bavuga ko butisanzuye.
Mu mihanda na ho wahasangaga inkumi n’abasore bafatanye agatoki,ubu ni bake cyane.
Kubera urujya n’uruza ruke n’amahoteli yemerewe gufungura yirirwa ategereje abayinjiramo bukira nta gishya. Aba banyamugi benshi,ubu weekend barayirira mu ngo zabo.
Kubiha kwa weekend ariko bikomeje kubatiza imbaraga zo gukomeza gukora ibisabwa byose ngo basubire mu buzima busanzwe,weekend isubirane isura yayo
Rusizi ni ko gace k’igihugu kamaze igihe kirekire muri guma mu rugo,amezi abarirwa muri atandatu.Ikiyaga,imipaka,amahoteli,ubusitani butandukanye ni bimwe mu byatumaga abantu bahuga muri weekend,ibi byose ntibirasubira ku murongo neza,gusa abaturage bagirwa inama ko kwirinda bibanziriza kwidagadura.
Theogene TWIBANIRE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru