AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abasaga 130 bafatiwe muri Laguna Motel banywa inzoga banabyina

Yanditswe Nov, 15 2020 20:35 PM | 43,780 Views



Polisi y’Igihugu yafatiye mu cyuho abantu basaga 130 banywaga inzoga abandi babyina muri Laguna Motel iri mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko mu kiyovu cy'abakene.

Bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19. Abafashwe baciwe amande y’ibihumbi 25 kuri buri  wese ndetse servise za Laguna Motel zirafungwa kuko byari insubiracyaha.

Ni abantu biganjemo urubyiruko inkumi n’abasore, polisi yasanze banywa inzoga, abandi bari mu kabyiniro ka Laguna Motel. Ubwo Polisi yabagwaga gitumo bamwe bahise birukira mu byumba bamenagura ibikoresho ku buryo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru hagaragaraga ibimenyetso by'amacupa n'utubati twamenetse.

Abafashwe mu ma saa sita z'ijoro bajyanwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo bararamo, abandi bari bihishe mu byumba na bo bavumbuwe muri iki gitondo cyo ku cyumweru, bacibwa amafaranga ibihumbi 25 kuri buri muntu.

Iyi nyubako ikoreramo n'ivuriro ry'amaso. Imbere yaryo hari huzuye amacupa yashizemo inzoga.

Ni inyubako ya rwiyemezamirimo Dr Musangwa Jean uvuga ko yayikodesheje undi rwiyemezamirimo, ariko ubwo polisi yamubazaga amasezerano yanditse ntiyayerekanye.

Yagize ati "Ni ukuvuga ntabwo ari ibyanjye ndabikodesha nka motel ndayikodesha, ivuriro ni iryanjye na hariya bacururiza ku muhanda ndahakodesha, niba abanywa bashobora kunywa bakagera no muri corridor nk'uko bimeze hano ibyo ntabwo mbizi njyewe iyo nje ku kazi haba hatunganye hameze neza."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko kuba hari bamwe mu bafite amahoteli n'utubari batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 bishobora guteza akaga.

Yagize ati "Abantu bakwiye kwihangana ntibatsindwe kubera ko ibikorwa byo guhuza abantu benshi gutya ahantu hangana gutya nk'uko namwe mwabyiboneye bishobora gutera ikibazo gikomeye abaturarwanda, twaberetse icyumba twasanzemo abantu 50, tujye no mu buryo banabakira nta rutonde rw'abantu bagana iyi motel ushobora kubona hano kandi bizwi neza ko iyo umuntu agiye mu cyumba agomba kwiyandikisha, twabimubajije twabibajije abakozi ntabyo bafite, ibintu rero byo kwitwaza ikintu kimwe gikora ugakora ibitemewe 2 cyangwa3 ntibyemewe."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza avuga ko bibaye ubugira kabiri iyi Laguna Motel igwa muri iki cyaha, dore ko ubwa mbere yari yaciwe amande y'amafaranga ibihumbi 150. Kuri iyi nshuro ya kabiri yafatiwe ibihano bikakaye.

Ati "Barafashwe barabihanirwa bijyanye n'amabwiriza y'Umujyi wa Kigali nk'uko byemejwe n'inama njyanama barihanangirizwa. Nyuma y'ibyumweru 3 uyu munsi twongeye kubafata noneho barimo banashyizemo na boite (akabyiniro) hari umubare munini cyane bacucitse harimo abantu basaga 100, uyu munsi tukaba twafashe ibyemezo bitandukanye birimo no kuhafunga burundu ndetse nta n'ubwo ari ahantu hasa neza kuko urabona si ukurenga ku mabwiriza gusa harasa nabi ni umwanda."

Iyi nyubako irimo Laguna Motel inakorerwamo n'izindi serivisi zitandukanye z'ubucuruzi. Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bukaba bwari bwasabye nyirayo kuyivugurura bigendanye n'igishushanyo mbonera ikaba yari mu nzira zo kuvugururwa.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura