AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Abarwaye indwara yo kutavura kw’amaraso babangamiwe n’imiti ihenze cyane

Yanditswe Feb, 23 2020 07:47 AM | 12,289 Views



Abafite uburwayi bwo kutavura kw'amaraso buzwi nka Hemophilia n'abafite ababo baburwaye baravuga ko bakomerwe n'ikibazo cy'imiti ihenze cyane ku buryo ngo hari ubwo bitabaza abagiraneza.

Abahanga mu by'ubuvuzi basobanura ko kutavura kw'amaraso ari indwara umuntu yandura ayikomoye ku babyeyi be. Kimwe mubiyiranga ni ukuva umwanya munini mu gihe habayeho gukomereka.

Bamwe mu bafite ubu burwayi ndetse n'abafite ababo bayirwaye bemeza ko bubabaza cyane.

Ngabo Rushayigi Prince uyirwaye yagize ati “Ahantu nkunda kuva ni mu menyo, ku maboko, mu nkokora, mu mavi no muri cheville. Biraryana cyane, haba habyimbye hanashyushye cyane ku buryo nta kindi kintu wakoresha urwo rugingo. Ubu burwayi butuma akenshi nsiba ishuri.”

Na ho umubyeyi witwa Uwimpundu Jacqueline ati “Ni ukuvuga ngo niba akutse iryinyo, bitubera ikibazo, aho akutse ntihakama, harakomeza hakava cyane, umwana yaryama uburiri bukuzura, hari ubwo byizana mu ngingo  hakabyimba, akabyimba mu mavi ku buryo ashobora kumara mezi 2 atagenda, atajya kw'ishuri.” 

Undi mubyeyi Dukuze Vinine avuga ko umwana we yoroherwa iyo bamuteye imiti.

“Umwana wacu twamujyanye Faycal babanza kuyoberwa ikibazo afite, yaciye mu cyuma basanga mu mutwe we afitemo amaraso menshi. nyuma basanze afite hemophilia, abura factor 9. Uwanjye agira ikibazo cyo kuvira imbere mu mutwe cg kw'ishinya, iyo abonye imiti yo kumutera nibwo amaraso ahagarara.”

Imwe mu mbogamizi ikomeye mu bijyanye n'ubu burwayi n'igiciro cy'imiti kiri hejuru aho agacupa kamwe gaterwa umurwayi kagura agera kuri miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

Dieudonne Dusaberurema wita ku barwayi ba Hemophilia mu Bitaro bikuru bya kaminuza CHUK avuga ko n'ubwo iyi ndwara umuntu abana na yo ubuzima bwose, kubona imiti bifasha kwirinda ingaruka zikomeye  umurwayi yahura nazo.

Ati “Umwana iyo akivuka ntabwo ahita agaragaza ibimenyetso, iyo atangiye kugenda, agatangira kugwa ni bwo agaragaza ibimenyetso birimo  kuva mu ngingo, kubyimba. Kwitiranya iyi ndwara bituma umuntu atabona imiti hakiri kare bityo uburwayi bukamukomerera. Iyo indwara yarengeranye, umuntu agira ubumuga buhoraho, ashobora no gukurizamo urupfu cyane cyane iyo yaviriye mu bwonko.”

Ishyirahamwe ry'abarwayi ba Hemophilia mu Rwanda rivuga ko kubona ubuzima gatozi ari bimwe mu byafasha abarwayi b'iyi ndwara guhabwa imiti mu buryo buhoraho.

Seromba Emmanuel umuyobozi waryo yagize ati “Nitumara kwandikwa nk'umuryango udaharanira inyungu muri RGB, tuzaba tubaye umunyamuryango w'ishyirahamwe ry'isi rirwanya Hemophilie. Iryo shyirahamwe ryo ku rwego rw'isi ni ryo rigenda rishakisha ubushobozi rikoherereza imiti amashyirahamwe yo mu bihugu bitandukanye.”

Hari ibihugu byamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku buryo imiti iboneka neza.

Laureen Kelley ni umunyamerika na we ufite umwana urwaye Hemophilie ati “Umuhungu wanjye yavutse mu 1987, aho tuba muri Amerika tubasha kubona imiti yose ikenerwa mu kuvura iyi ndwara nk'uko tubyifuza, kuri ubu tugeze ku rwego aho umurwayi afata imiti ikumira ko yava amaraso.”

Nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa mu Rwanda ngo hamenyekane umubare nyawo w'abarwaye Hemophilia. Abaganga bavuga ko iyi ndwara yo kutavura kw'amaraso yibasira cyane abahungu ugereranije n'abakobwa. Abafite ubu burwayi ngo hari  ibyo baba babura mu turemangingo twabo, noneho bikaba intandaro yo kuyirwara.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu