Yanditswe Jun, 04 2022 16:58 PM | 83,858 Views
Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe abatutsi
ihagaritswe, abayirokokeye i Mibilizi mu Karere ka Rusizi baravuga ko bababajwe n’uko hari abantu babitse amakuru
y’ahari imibiri y’ababo badashaka gutanga, ikaba genda igaragara hirya no hino
mu gihe yakabaye ishyingurwa mu cyubahiro.Guverineri w’intara y’uburengerazuba
yatanze impuruza ku nzego zitandukanye ngo zigire icyo zikora kuri iki kibazo.
Abarokokeye aha i Mibirizi hari amatariki 3 bibuka yababereye mabi cyane mu kwezi kwa kane kwa 1994.
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi hashyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 13 by’abatutsi barimo abakabakaba ibihumbi 10 biciwe neza neza ahangaha kuri paruwasi ya Mibilizi baje kuhashaka ubuhungiro.
Uretse iyo mibiri ihashyinguye, no mu kwibuka kuri iyi nshuro ya 28, hashyinguwe indi irindwi yagaragaye mu mezi make ashize
Bamwe mu baharokokeye bavuze ko bababajwe n’uko abagatanze amakuru y’aho indi mibiri iri bakomeje kuyaryamaho ubu hakaba hagenda haboneka umwe umwe.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yavuze yasabye ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge gukora ibishoboka byose amakuru y’ahari imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside itarashyingurwa agacukumburwa. Hari mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira abatutsi baguye kuri uyu musozi wa Mibilizi muri jenoside yakorewe abatutsi.
Mu bindi byifuzo abarokokeye i Mibilizi bagaragaje ndetse badahwema kugarukaho buri mwaka ni uko urwibutso rwa Mibilizi rwakubakwa mu buryo bugezweho bihesha icyubahiro abarushyinguyemo.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yavuze ko inyigo yarwo yamaze gukorwa, gusa ngo haracyashakishwa ubushobozi.
Inyigo yagaragaje ko urwibutso rushya ruzuzura rutwaye miliyoni zisaga 700 z'amafaranga y'u Rwanda rukaba ari rumwe muri 3 biteganyijwe ko zizasigara muri aka karere, inzibutso zose nizimara guhuzwa. Izindi ebyiri ni urwa Kamembe ndetse n’urwa Nyarushishi.
Theogene Twibanire
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru