AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyaruguru bashimye inzu bubakiwe

Yanditswe Jul, 30 2021 12:48 PM | 58,595 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batuye mu Mudugudu wa Bugizi uherereye mu Murenge wa Ruramba mu karere ka Nyaruguru, baravuga ko kuba barubakiwe  inzu zikomeye zisimbura izari zimaze gusaza bari barubakiwe Jenoside ikirangira,  bizatuma batongera guhura n'ikibazo cyo kuba mu nzu bafite ubwoba ko zibagwira.

Mu gihe hari hamaze kumenyerwa imidugudu iba irimo inzu ziturwamo n'umuryango urenze umwe, abatuye mu mudugudu wa Bugizi mu murenge wa Ruramba, bo bubakiwe inzu mu bibanza byari bisanzwemo inzu za mbere zasenyutse, ku buryo buri muryango ukomeza gutura mu nzu yihariye.

Abatujwe muri izi nzu bavuga ko inzu batujwemo noneho zikomeye ku buryo badashidikanya ko zizaramba.

Inzu bari bubakiwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y'umwaka wa 1996-2000, zasimbujwe izi kubera ko zari zarasenyutse bikomeye.

Bitewe n'uburyo inzu za mbere zari zubatswe, ngo zagiye zisenyuka ku buryo uretse kuvirwa, hari n'igihe cyageze bakazibamo bafite impungenge ko zabagwaho.

Gusa hari abandi baturage batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagifite ikibazo cyo kuba muri izi nzu zubatswe muri iyi myaka bitewe n'uburyo zagiye zisenyuka.

Kuba aba baturage barubakiwe izi nzu mu bibanza bari batuyemo mbere, bidasabye ko bimurirwa mu midugudu irimo inzu imiryango myinshi isangira.

Umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier avuga ko byaturitse mu byifuzo byabo, n'abo bakabyubahiriza kuko basanze biborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ku bagifite ikibazo cy'inzu zishaje, umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru avuga ko bazakora isesengura ku buryo abafite ikibazo bose bazubakirwa.

Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyaruguru, igaragaza ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari basannye inzu zisaga 1600.

Kalisa Evariste




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura