AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abarokotse Jenoside barenga ibihumbi 30 babangamiwe no kuba batarishyurwa imitungo yabo yangijwe

Yanditswe Apr, 13 2021 16:27 PM | 23,525 Views



Bamwe mu barokotse  jenoside yakorewe abatutsi basaga ibihumbi 32 bangirijwe imitungo mu gihe cya Jenoside, bavuga ko batewe agahinda no kuba hashize imyaka 27 jenoside ihagaritswe, ariko bakaba  batarahabwa indishyi z’ibyabo byangijwe.

Bavuga ko ibi birimo kuba nyuma y’imyaka igera 10  inkiko gacaca ziciye izi manza, ariko bikaba byarananiranye kubona indishyi z’ibyabo batsindiye.

Iki ni ikibazo kigaragara hirya no hino mu gihugu, aho hari bamwe mu barokotse jenoside bangirijwe imitungo yabo, banafite n'amarangiza rubanza y'inkiko gacaca.

Uwitwa Mukagasana Alphonsine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko igikomeza kubababaza ari uko usanga abagombaga kubishyura barinangiye, kandi nyamara bafite imitungo yo kubishyura.

Agira ati "Ikibazo dufite ni imitungo yacu tutishyirwa kandi abagombaga kutwishyura bafite imitungo yo kutwishyura, ikibabaje ni uko bagenda bayihisha ntibayerekane.”

Avuga ko we bamurimo miliyoni imwe n’ibihumbi 100 mu mafaranga y'u Rwanda.

Murebwayire Chantal na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko basahuye imitungo yabo yose, bakaba baragombaga kwishyurwa ifite agaciro karenga ibihumbi 800 by'amafaranga y'u Rwanda, nyamara kugeza ubu nta yo bahawe.

Yagize ati “Baradusahuye bangiza ibintu byari mu nzu byose nta na kimwe badusigiye, agaciro k'imitungo bagombaga kutwishyura byari ibihumbi 860 Frw, tujya mu buyobozi igihe inama zabaga zateranye bakatubwira ngo twegeranye amarangiza rubanza, bagateranya ariko nta n’umwe turabona ngo agire icyo atumarira.”

Bavuga ko kutishyurwa imitungo yabo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bidindiza gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge hagati yabo n'ababangirije imitungo.

Uwitwa Bizimana Pahulini umuturage wo mu Murenge wa Muyumbu Akarere ka Rwamagana, we avuga ko yarangije kwishyura imitungo yari yarangije ndetse bikaba byaratumye aruhuka mu mutima,akaba abanye neza n'uwo yangirije.

Bizimana agira ati “Mu gihe cya Gacaca banzaniye  amarangiza rubanza aho mbiboneye ntangira kugenda nishyura uwo nari narangirije imitungo ifite agaciro k’ibihumbi 260, iyo wamaze kwishyura hiyongera ubwiyunge ndetse ugafatwa nk'umuntu muzima utari umunyamanyanga.”

Bamwe mu bahesha b'inkiko batari ab'ubumwuga, bavuga ko gushyira mu bikorwa amarangiza rubanza y'inkiko Gacaca bahura n'inzitizi zitandukanye, zirimo no kugorwa guhererekanya imanza n'abayobozi b'aho abangije imitungo bimukiye.

Minisiteri y'Ubutabera yo ivuga ko imanza z'imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi zaciwe n'inkiko Gacaca, ariko hakaba haragiye hazamo ibibazo bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo abangirijwe imitungo ariko amarangiza rubanza yabo akaba yaratakaye, abangije imitungo badafite imyirondoro ya nyayo,abangije imitungo ari abanyamahanga cyangwa baraburiwe irengero.

Ivuga kandi ko hari n'abapfuye kandi nta mitungo basize, ndetse n'inyangamugayo zaciye urubanza ntizasinya ku marangiza rubanza.

Umuyobozi wa serivisi zishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y'Ubutabera, Urujeni Martine, avuga ko muri iyi ngengo y'imari harimo umuhigo wo kurangiza imanza zose zaciwe n'inkiko gacaca, ariko bakaba bagiye guhera ku gikorwa cyo kongera kubarura urubanza ku rundi bareba n'imbogamizi zifite.

Yagize ati "Ubu Hagezeho icyiciro cyo kuvuga ngo za zindi zujuje ibisabwa nta mpamvu n’imwe twakagombye kuba tukizifite zakagombye kuba zararangiye kandi niyo gahunda iriho,ubu mu mihigo uturere dufite harimo kurangiza izi manza zaciwe n'inkiko gacaca kandi ni cyo gikorwa barimo ariko bakagifatanya no kubarura izi zutujuje ibisabwa.”

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2002 inkiko Gacaca zitangiye guca imanza zerekeranye n’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,kugera mu 2012 inkiko Gacaca zisoje imirimo, inyangamugayo  za Gacaca  zari 169,442 zaciye imanza 1,320,554 zigendanye n’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Imibare yo mu Gushyingo 2020, igaragaza ko imanza zarangiye ari 1,228,278 zingana na 97,5% , hakaba hasigaye imanza 32,276 zingana na 2,5%.

Muri zo harimo 2,155 zujuje ibisabwa, ndetse n’imanza 30,121 zigifite imbogamizi zitandukanye zikaba zitararangira.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama