Yanditswe Jun, 18 2021 10:52 AM | 79,426 Views
Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu kigo
cya St Paul mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bumvaga kubaho bitagishobotse kubera ubwicanyi
bw'indengakamere bwahakorewe tariki 17 Kamena mu 1994, ariko kubera ingabo
z’Inkotanyi barokotse kandi bakomereza ubuzima mu gihugu bishimira.
Mu buhamya bwatanzwe n'abari bahungiye muri St Paul bakaza kurokoka, basobanura inzira y'umusaraba baciyemo ariko bakaza gutabarwa n’Inkotanyi.
Uwitwa Dimitrie Sissi waharokokeye yagize ati “Inkotanyi zari zaraye zije gukura abantu muri St Paul zirabatwara noneho Interahamwe zirabimenya zirarakara, zaje ziyemeje ko nta muntu ziri busige inyuma zica abantu benshi cyane, icyo gihe ni bwo baje binjira mu kiliziya n’ahandi hose haturanye, bishe uwo bahuye na we wese ntabyo gutoranya, bishe abantu benshi cyane, aha turi habaye ibintu bibi.”
Uretse kurokoka mu buryo bafata nk’ubutangaje, bishimira ko ubuzima bwaje gukomereza mu gihugu gifite ubuyobozi bwiza.
Ati “Nishimira ko narokotse nkarokorwa n'Inkotanyi kandi nyuma nkazibona tugakomeza tukubaka igihugu cyiza, kizira amacakubiri n'izindi jenoside.”
Uhagarariye imiryango y’abiciwe kuri St Paul, Mukabyagaju Marie Grace avuga ko ubu icyizere cy’ahazaza h’u Rwanda hashingiye ku rubyiruko.
Yagize ati “Bafite inshingano yo kubaho ahabo, ah’ababyeyi n'abavandimwe babo batagihari, ikindi ni uguharanira kusa ikivi ababo bagiye batushije, urubyiruko rero bagomba kubaho bagakomera, bakabaho neza, bakabaho gitwari bakaba abagabo n'abagore bahesha ishema abavandimwe n'ababyeyi bishwe urw’agashinyaguro.”
Abarokokeye kuri St Paul bavuga ko hiciwe abantu benshi ariko kuri iyi tariki, bikaza kuba umwihariko kuko hishwe abatutsi basaga 300.
Uwitonze Providence Chadia
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru