Yanditswe Apr, 30 2021 11:46 AM | 40,989 Views
Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi i Mibilizi mu karere ka Rusizi,
kuri uyu wa Gatanu bibutse abatutsi bahaguye, bashima Imana kuba batarapfiriye
gushira nubwo Interahamwe zari zifite uwo mugambi.
Kuri iyi tariki nibwo bibuka ko interahamwe Yusufu Munyakazi wazanye igitero simusiga ahagera avuye mu Bisesero, mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye azana n'interahamwe zo mu Bugarama zica abatutsi benshi.
Abaharokokeye bavuga ko uwo munsi Interahamwe zishe abatutsi benshi kurusha abari baragiye bicwa mu bindi bitero byari byabanje uhereye ku cyahagabwe tariki 18 Mata 1994.
Abaharokokeye bavuga ko Imana yakinze ukuboko ntibapfira gushira, ubu bakaba bavuga ko n'ubwo bafite ibikomere bidasibangana ku mutima ariko ko bafite inshingano zo gukunda no kurengera igihugu cyabakijije amaboko y'abicanyi.
Aha i Mibilizi hari hahungiye abatutsi babarirwa hagati y'ibihumbi bine kugeza kuri bitanu, baje barangamiye Kiliziya yaho bizeye ko bayikiriramo dore ko ari Kiliziya imwe muri eshanu zashinzwe bwa mbere mu Rwanda, ariko igitero cyo kuri iyi tariki ya 30 Mata 1994 abenshi barishwe.
Ubu urwibutso rwa Mibilizi rushyinguyemo imibiri 13408 y'abatutsi bazize Jenoside, abenshi bakaba ari abahaguye.
Munyakazi wari ufite imyaka 85, mu 2020 yaguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Mali.
Mu mwaka wa 2010 ni bwo yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyane cyane mu Burengerazuba.
Munyakazi yahoze ari umuhinzi akaba n’umucuruzi ukomeye cyane mu cyahoze ari Cyangugu, akaba ari na we wari umuyobozi w’interahamwe mu Bugarama.
Yahamijwe uruhare mu bitero by’interahamwe byagabwe kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Paruwasi ya Shangi n’iya Mibilizi byahitanye ibihumbi by’Abatutsi.
Munyakazi kandi yashinjwe gufatanya n’abandi benshi mu gushaka abantu bo kwinjiza mu mutwe w’interahamwe zo mu Bugarama no guha imyitozo abagize uwo mutwe.
Abatangabuhamya bagiye bavuga ko Munyakazi yahaye Interahamwe zo mu Bugarama intwaro, kandi ko akenshi zabikwaga iwe. Niwe wazigaburiraga ndetse akazitwara mu modoka ye.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru