Yanditswe Jun, 02 2021 15:03 PM | 31,556 Views
Abarokokeye i kabgayi
mu Mujyi wa Muhanga Jenoside yakorewe Abatutsi, baravuga ko tariki ya 2 Kamena
bayifata nko kuzuka kandi bagashimira ingabo zari iza RPA uko zabakijije
bakarokoka.
Bavuga ko nyuma y’imyaka 27, hagikenewe imbaraga mu guhangana n’abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo abarokokeye i Kabgayi bafashe umwanya wo gukora kwibuka ababo bishwe muri Jenoside, bakaba bakoze ibikorwa by’isuku ku rwibutso rwa Kabgayi bibuka banaha icyubahiro abasaga ibihumbi 11 bahashyinguye.
Abaharokokeye bafata iyi tariki nk’umuzuko ariko bakibuka cyane uruhare ingabo zari iza RPA.
Gusa abenshi banagaruka ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara kuri bamwe muri aka gace, ariko bakabihuza no kuba mu mateka aha ari ho hacuriwe umugambi wo kurimbura abatutsi.
Karekezi Andrew waharokokeye, avuga ko abantu bakuru ari bo bakwiye gukorwamo ubukanguramga bakabuzwa kuraga abato ingengabitekerezo y’amacakuribi.
Yagize ati “Bakoze ibintu bibi none barashaka kubigereka ku bana babo, bibasigira uburozi basigiwe n’abakoloni ngo babusigire n’abana babo bakiri bato.”
Mu bigaragazwa nk’ibimenyetso by’uko hari bamwe mu batuye i Muhanga bafite ingengabiterezo ya jenoside, harimo ibikorwa byo gutoteza abayirokotse, kimwe no kwimana amakuru ku haba hari imibiri y’abayizize.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko nta rwego rugomba gusigara rudatanze umusanzu mu guhangana n’iki kibazo.
Ati “Hakozwe ubushakashatsi bigaragara ko hano hakiri ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo byose iyo ubihuje ko hakiri abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, biba bigaragaza ko tugifite inshingano zikomeye ku kuganisha ku mibanire y’abantu."
Imibare itangazwa cyane mu buhamya bw’abarokokeye i Kabgayi, igaragaza ko mu basanga ibihumbi 50 bari bahahungiye, 15 ari bo babashije kurokoka batabawe n’ingabo zari iza RPA ku itariki 2 Kamena 1994.
Abenshi bahuriza ku kuba uyu munsi ari bwo bongeye kugarura icyizere cyo kubaho, kuko mbere yaho buri munsi wagiraga amateka yawo, abicanyi bakuramo abo bashatse bakabica.
Alexis Namahoro
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru