Yanditswe Oct, 06 2021 13:46 PM | 79,815 Views
Nyuma y’amezi arenga 2 ikiyaga cya Kivu gifunze, uyu munsi abarobyi
bongeye gusubira kuroba gusa byaba abarobyi n’abacuruzi b'isambaza, baravuga ko
zabaye nke bagereranyije n’uko bajyaga bazibona iyo bafunguraga.
Bavuze ko Ibase bajyaga bagura amafaranga ibihumbi 20 ubu barimo kuyigura ibihumbi 40.
Abo RBA yasanze ku Kivu bamwe bari bafite isambaza nke abandi ntazo bafite, ndetse n'abazibonye bavuga ko zabahenze aho ibase y'isambaza bayifatiraga ibihumbi 20 ubu bayifatiye ibihumbi 40
Uku kutaboneka kw'isambaza ngo biratuma n'igiciro kizamuka, mu gihe hari abibwiraga ko kigiye kumanuka
Dr Robert Gatare ushinzwe uburobyi n'ubworozi muri RAB mu ntara y'Uburengerazuba, avuga ko umusaruro wabaye muke uyu munsi kuko abarobyi batangiye batinze ariko umusaruro uzagenda wiyongera.
Ubuyobozi bwa RAB bugaragaza ko uyu munsi harobwe Toni 2 n'ibiro 120, mu gihe ubushize barobye Toni 3 n'ibiro 750.
Uku kugabanuka ngo kwatewe ahanini n'ivugurura ry'amakoperative n’amakipe y’abarobyi.
Jeannine Ndayizeye
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru