AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abarinzi b'igihango bakomeje kuba inkingi ikomeye yo kwimakaza ubunyarwanda

Yanditswe Oct, 24 2019 11:32 AM | 18,174 Views



Mu gihe umuryango Unity Club Intwararumuri uvuga ko kuba umurinzi w'igihango bitagombera imyaka runaka, Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge yo irishimira ko abarinzi b'igihango bakomeje kuba inkingi ikomeye yo kwimakaza ubunyarwanda mu batuye hirya no hino mu gihugu.

Mukamuhutu Xavérine, ni umubyeyi wo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, uvuga ko nyuma y'igihe kinini afitanye amakimbirane n'umwe mu baturanyi be ku mpamvu zirimo n'izifitanye isano n'amateka, itungo rigufi yorojwe ryaje kubabera ikiraro kibahuza.

Uretse Mukamuhutu, Gatera Alphonse warokotse jenoside, na we avuga ko kimwe na bagenzi be, umuryango Gasore Serge Foundation, wamufashije gukira ibikomere yasigiwe n'amateka ya jenoside.

Uwamahoro Innocente, Umuyobozi w'Umuryango Gasore Serge Foundation mu Rwanda, avuga ko uretse gufasha abaturiye aho ukorera kuzamura imibereho yabo, gahunda zose zawo mbere na mbere zita ku bumwe bw'abagenerwabikorwa bawo.

Ibi bikorwa kimwe n'ibindi bikorwa n'uyu muryango, ni byo byatumye ku myaka 33 y'amavuko gusa, Gasore Serge washinze uyu muryango atoranywa nk’umurinzi w’igihango.

Gasore avuga ko kimwe mu bimutera akanyabugabo ko gukora ibikorwa nk’ibi kandi atavangura, ngo ni imiyoborere igihugu gifite ubu ndetse n’abamureze nyuma yo gusigwa na jenoside yakorewe abatutsi ari wenyine.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishimira umuryango Unity Club Intwararumuri wazanye gahunda y’abarinzi b’igihango nk’imwe mu nkingi za gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ngo kubera umusanzu wayo mu gusana imitima no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu ihuriro rya 11 ry’abagize Unity Club Intwararumuri ryaciye akarongo ku rubyiruko mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ihuriro rya 12 rizibanda kuri Ndi Umunyarwanda nk’igitekerezo-ngenga cy’imibereho y’Abanyarwanda.

Umuryango Unity Club Intwararumuri watangijwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame mu mwaka wa 1996, ukaba uhuza abayobozi bari muri guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, ari bwo abagize uwo muryango bazahurira mu ihuriro rya 12 ku nsanganayamatsiko igira iti ‘Ndi Umunyarwanda nk’igitekerezo ngenga cy’imibereho y’Abanyarwanda.’

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura