Yanditswe Aug, 20 2021 14:12 PM | 15,664 Views
Abarimu
n’abandi bakoze mu ishuri rya APRODOSOC Nemba mu karere ka Gakenke, barasaba
kwishyurwa amafaranga arenga miliyoni 35 Frw
iri shuri ryafunze ribabereyemo
Imyaka irakabakaba ibiri imiryango y’iri shuri ifunze, intandaro ni umwenda wa miliyoni zisaga 150 iri shuri rifite amenshi muri aya mafaranga akaba ari imisoro y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, RRA ndetse n’ibirarane by’ubwiteganyirize bw’abakozi muri RSSB.
Abatetsi n’abandi bakoraga imirimo inyuranye irimo isuku, ubuhinzi n’ubworozi bahuje ikibazo n’abarimu.
Bamwe mu bagemuye ibikoresho binyuranye muri iri shuri, nabo bavuga ko niba batishyuwe igisigaye ari inzira y’amategeko.
Ntabwo ari abarimu n'abandi bafatanyabikorwa gusa bahombeye mu ifunga ry'iri shuri, kuko abaturiye iki kigo bashimangira ko ryari ribafatiye runini.
Abahagarariye ababyeyi mu mategeko aribo ba nyiri ishuri, nyuma yo kubona ko nta buryo bwo kwikura mu gihombo baguyemo, bavuga ko hafashwe umwanzuro wo gufunga imiryango, ubundi bemeza ko ishuri ryegurirwa akarere nako kakishyura abo ishuri ribereyemo myenda bose.
Umuyobozi w’aka karere, Nzamwita Deogratias asobanura ko N]jyanama yemeje ko mu mu ngengo y'imari y'umwaka utaha, aribwo harebwa uko aya mafaranga azishyurwa, izi nyubako zikazashyirwamo ishuri ry’ubumenyingiro.
APRODOSOC Nemba ni sihuri ryari rimaze imyaka isaga 30 ritanga amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi, icungamari, ubwubatsi n’amashanyarazi.
Guhomba kwaryo byemezwa ko ryazize imicungire mibi yagiye irigaragaramo mu bihe bitandukanye.
Mbarushimana Pio
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru