Yanditswe Aug, 01 2022 17:34 PM | 42,862 Views
Abarimu
bo mu bice bitandukanye by’igihugu barashimira Leta ku cyemezo cyiza cyo
kubongerera imishahara no kubatera inkunga ingana na miliyari eshanu
z’amafaranga y’u Rwanda, binyuze muri
koperative yo kubitsa no kugurizanya UMWALIMU SACCO.
Abarimu batandukanye bigisha ku mashuri abanza n’ayisumbuye, baravuga ko bishimiye izi mpinduka bagashimira guverinoma kuba yafashe icyemezo cyo kuzamura umushahara wa Mwalimu, ikanatera inkunga koperative yo kubitsa no kugurizanya hagati y’abarimu UMWALIMU SACCO.
Umuyobozi mukuru w’iyi koperative yo kubitsa no kugurizanya, Uwambaje Laurence avuga ko izi mpinduka zabaye zizahindura byinshi kumibereho ya Mwalimu, akurikije uburyo bari basanzwe bafata inguzanyo kandi bakazishyura neza.
Kuri ubu umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'amashuri yisumbuye - A2 (aba barimu bose hamwe ni 68.207) yongerewe 88% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 50.849 FRW;
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza - A1 (aba barimu bose hamwe ni 12.214) yongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 54.916 FRW.
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza - A0 (aba barimu bose hamwe ni 17.547) yongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 70.195 FRW.
Jean Paul Maniraho
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru