AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abari mu bitaro kubera Covid19 bavuze ko kwikingiza bibaha amahirwe menshi yo gukira iki cyorezo

Yanditswe Jan, 02 2022 13:43 PM | 84,697 Views



Umwaka wa 2022 utangiye abantu 80 banduye Covid19 bari mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, aho bariho kwitabwaho n’abaganga, bakaba bavuga ko  kwikingiza bibaha amahirwe menshi yo gukira iki cyorezo isi imaze imyaka ibiri ihanganye nacyo .

Josephine Mukarugambwa na Alphonse Rugira, ni bamwe mu barwayi 45 barwariye mu kigo cya Kanyinya kivura abarwayi ba COVID-19.

Bombi bafite icyizere cyo gukira bagasezererwa bitewe n'uko bakingiwe.

Muri abo 45 bakingiye n'abadakingiye, harimo 9 barimo kongererwa umwuka uringaniye n'undi umwe urembye. 

Umuyobozi w'iki kigo cya Kanyinya, Dr. Cyprien Iradukunda avuga ko bose barimo koroherewa.

Mu gihugu hose abantu bagera kuri 80 banduye COVID-19 nibo ubunani bwasanze mu bitaro n'ubwo hari umugabo w'imyaka 72 wo mu karere ka Musanze, utarashoboye ku winjiramo bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo uba 1,350.

Ukuriye itsinda rishinzwe ibijyanye n'imivurire y'abarwayi ba COVID-19 mu gihugu, Dr. Meneras Nkeshimana iyo agereranyije iyi tariki ya mbere Mutarama uyu mwaka n'umwaka wa 2021, asanga inkingo zifite uruhare rukomeye mu gukumira impfu.

Kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021, mu Rwanda abantu bagera kuri  5,502,525 nibo bari bamaze gukingirwa inkingo zombi naho abandi 7,705,552 barakingiwe urwa mbere.

Doze ishimangira yo kugeza kuri iyo tariki yari imaze guhabwa abagera ku bihumbi 195,143

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura